Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, kuri iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Ignatius i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.
Ni igikorwa cyaranzwe n'urugendo rwo Kwibuka ku barimu n'abanyeshuri, bava kuri iri shuri berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga aho bunamiye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 23 baharuhukiye.
Nyuma y'uyu muhango, abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bahawe ibiganiro n'ubuhamya bijyanye n'amateka yaranze ibi bihe by'icuraburindi.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege (RAC), Habonimana Charles, yasangije abanyeshuri urugendo rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ivanguramoko ryaberaga mu bigo by'amashuri.
Ati 'Bababwiye ukuntu mu ishuri baduhagurutsaga, natwe baraduhagurukije n'abari bari inyuma yanjye barabahagurukije kugirango gusa baduteshe agaciro. Hari n'uwarebaga ikirenge agahita agikandagira ngo arebe niba koko tuva amaraso cyangwa amata kubera ko twororaga inka, tunywa amata.'
Mu buhamya Habonimana yatanze, yagarutse ku kurokoka kwe nyuma yo kubona bene se na nyina umubyara bajugunywa mu musarani bakamusiga ari wenyine kugira ngo azabe ari we upfa bwa nyuma, ngo azabe ari ishusho yerekana uko Abatutsi basaga bamaze kubatsemba.
Habonimana yavuze ko 'twabonye ishyano ku myaka 11' mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abasigaye kwigisha abakiri bato ibyaranze aya mateka kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.
Iki gikorwa cyaranzwe no kwigisha aba banyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye hatangwa ubuhamya ku bantu batandukanye barimo Umuhire José wari utuye Kibagabaga mbere ya Jenoside n'umubyeyi Murebwayire Josephine warokokeye muri Seminari Nto 'Saint Vincent de Paul' i Ndera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba wari umushyitsi mukuru, yasabye ababyeyi n'abarezi bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka gushyira imbaraga mu kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside kuko ari bo bazayasangiza abazabakomokaho kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Ati 'Duharanire ko imiryango yacu iba igicumbi abayigize batorezwamo indangagaciro z'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ingengabitekerezo n'ibindi byose byatumye Jenoside ibaho biragoye ko umuntu yavuga ko bitagera mu muryango kuko ni ho abana bakura uburere.'
Muri uyu muhango kandi, abanyeshuri bacanye urumuri rw'icyizere ndetse basangiza abari bitabiriye imivugo iharanira ubumwe no kwamagana amacakuburi mu bana b'Abanyarwanda kandi ko bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Umuyobozi w'Ishuri rya Saint Ignatius, Padiri Nsengimana aganira na IGIHE, yavuze ko bikwiye ko umunyeshuri amenya amateka y'igihugu nk'uko ahabwa ubumenyi bw'amasomo kuko bimufasha kumenya aho igihugu cye cyavuye naho kiri kugana.
Ati 'Tugomba gufasha abana kurushaho gusobanukirwa amateka yatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko abenshi ari bato ndetse bishoboka ko hari n'abandi iwabo badashobora kubaganiriza kubera ibikomere.'
Yakomeje agira ati 'Rero nibaza ko ishuri ari ahantu hagombye gutanga ubumenyi ariko hagafasha abana kumenya amateka yaranze igihugu.'
Padiri Nsengimana yongeyeho ko kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwiza bwo kuyabika muri bo kuko ari bo Rwanda rw'ejo ruzabasha kuyavuga mu myaka iri imbere.