Twaganiriye! Akari ku mutima wa Umwali Joyeus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugera i Nyamata, Perezida Ruto yahawe Serivisi nziza ndetse yishimira uburyo yakiriwe nyuma y'ubutumwa yasangije ibihumbi by'abamukurikira kuri konti ye ya Twitter.

Mu mashusho n'amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashimye ndetse banakunda umukobwa uyagaragaramo atanga serivisi nziza.

InyaRwanda.com yamenye amakuru ko Perezida Ruto bamwakiriye i Nyamata ahitwa Calibou Coffee, ndetse uyu mukobwa wamwakiriye yitwa Umwali Joyeuse.

Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda.com yagiranye na Umwali Joyeuse, yagerageje gusobanura uburyo Perezida Ruto yahisemo kunywera icyayi aho akorera n'uburyo yiyumvaga.

Umwali yavuze ko mbere y'uko yakira Perezida Ruto atari amuzi, ahubwo yari azi ko agiye kwakira abandi bayobozi batandukanye.

Ikiganiro cyihariye na Umwali Joyeuse

InyaRwanda: Byagenze gute kugira ngo wakire Perezida Ruto:

Umwali: Twari twabyutse nk'umunsi usanzwe nk'uko dusanzwe tubikora twiteguye akazi uko dusanzwe tugakora, kubera tugira ibice bibiri tugira icyo haruguru n'icyo hepfo rero abari hepfo bari hepfo n'abari ruguru nabo bari ruguru.

Hari umukiriya wacu ujya ukunda kuza w'umujepe, niwe waje aratubwira ati nimukuremo imipira hari umuyobozi ugiye, ( kuza kuko hari habyutse hakonje cyane).


Ubwo Perezida Ruto yageraga i Nyamata

Gusa nanone kuko twari dusanzwe tunakira abayobozi n'abandi ba Mayor, Ingabo z'igihugu n'abajepe muri rusange nyine tugira ngo hagiye kuza umushyitsi wacu usanzwe, dukuramo imipira nyine kugira ngo twerekane uniforme urabizi ko abantu baba bambaye imyenda isa nyine turarindira.

Maze hashize nk'iminota urumva umuhanda wo wari watuje kare nta muntu n'umwe uhari hashize nk'iminota nk'itatu, ubundi urabizi ko i Nyamata hahora haca imodoka za Perezida tubona imodoka ziciyeho tugira ngo ni Nyakubahwa wacu, gusa tubona akadarapo ka Kenya ku modoka, tubona avuye mu modoka araza.''

InyaRwanda: Wamenye gute ko ari Perezida Ruto

Umwali: Njyewe ntabwo nari nzi ko ari Perezida nabimenye nyuma ndi kumwakira, nibwo namenye ko ari Perezida. Mu kuza kwe yaraje aradusuhuza, atubaza icyo Calibou bisobanuye, aricara turamwakira.''

InyaRwanda: Wasobanura gute ko ari wowe wagize umugisha wo kumwakira?

Umwali: Urumva ntabwo namwakiriye mbizi ubundi mu busanzwe tumenyereye ko iyo Perezida wacu agiye kujya nk'ahantu, aba jepe n'abamucungiye umutekano aribo babanza kuza aho agiye kujya we ari inyuma.


Umwali Joyeuse niwe wakiriye Perezida Ruto

Noneho njyewe nari nzi ko Perezida ari inyuma, nyine namukurikiye ngiye kubanza kumwakira, abajepe ni uko namukurikiye.

Gusa nzamutse ngiye kuzana ibyo antumye nibwo namenye ko ari Perezida, gusa nyine nahise mbona ko yicaranye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga mpita mbimenya.''

InyaRwanda: Wiyumvishe ute uri kwakira Perezida?

Aratangara cyane ati (Umwali) "Ehh ntabwo bibaho byari birenze cyane ari ibyishimo. Nanone nyine twishimiye uburyo muri Nyamata kuri Calibou Coffe ariho Perezida ahisemo kunywera icyayi."

Byari bishimishije biteye n'ubwoba kumva ko uhagaze imbere ya Perezida, waburaga n'icyo uvuga kandi usanzwe uvuga''.

InyaRwanda: Yanyweye icyayi cya mukaru cyangwa icy'amata?

Umwali: Perezida yafashe icyayi cy'amata.

InyaRwanda: Abantu nyuma yo kukubona wiyumvishe gute?

Batangiye kutubwira ko twamwakiriye neza nawe ukuntu yahise abishyira kuri twitter, ni ibintu byadushimishije cyane.

InyaRwanda: Umuntu yakwibaza ngo yishyuye amafaranga angahe?


Perezida Ruto yari kumwe na Vincent Biruta, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

Umwali: Amafaranga nyine baratwishyuye ariko ntabwo barebye kuri facture ngo barebeho nyine ngo twakoresheje aya, ngo twishyura aya, kuko bari bari no kwihuta cyane.

Ntabwo wayavuga uko yanganaga, gusa yari menshi. Nyine yishyuye menshi gusa ntabwo yanganaga na facture yakonsomye, urumva yarengejeho.

InyaRwanda: Abantu ko bavugaga ibihumbi 500 na miliyoni?

Umwali: Ni ibanga kuvuga neza umubare w'amafaranga ariko ayo abantu bari kuvuga hagati ya miliyoni na magana atanu ni muri ayo.

Reba hano amashusho Umwali ajya kwakira Perezida Ruto



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127860/twaganiriye-akari-ku-mutima-wa-umwali-joyeuse-nyuma-yo-kuzimanira-icyayi-perezida-ruto-ama-127860.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)