Twaganiriye: Sadate Munyakazi yasabye ubusoba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aganira na InyaRwanda.com, Sadate Munyakazi yasobanuye byimbitse ubutumwa yari yanyujije kuri konti ye ya Twitter.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti 'Ese birashoboka ko Leta y'u Rwanda yatanga amakuru atariyo ku mpapuro itanga? Cyangwa uyu Turahirwa Moses yaba yahimbye izi nyandiko yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga!?"

yakomeje agira ati: "Passeport ni imwe mu nyandiko zikomeye kandi zihesha Igihugu icyubahiro, uru rwandiko rutangiye gukinishwa gutya byaba ari ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku Gihugu ndetse no kuri twe n'abarukoresha. Uko bimeze kose abanyarwanda dukwiye kumenya ukuri kuri iki gikorwa.'

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubw'Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y'imideri ya Moshions yambika abakomeye, avuga ko yamaze kwihinduza igitsina ku mpapuro z'inzira [Passport] akoresha ndetse agashimira na perezida Kagame. 

Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzi w'imideri yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda bwemeye guhindura igitsina akaba umugore [Female] yari umugabo [Male] kuri izi mpapuro akoresha.

Ubu butumwa bwahise busamirwa hejuru kugeza no kuri Sadate wahoze ari Perezida wa Royon Sport, maze yerekana amarangamutima ye abinyujije ku InyaRwanda.

Muri iki kiganiro, twatangiye tumubaza impamvu y'ubu butumwa yanditse abuherekeresha ubwo Moses Turahirwa yari yatanze.

Ati: "Icyo bugamije ikinini ni ukuvuga ngo leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo kibishinzwe, ize gutanga ibisobanuro, niba koko bishoboka y'uko ishobora gutanga amakuru atariyo ikavuga niba umuntu ari umugabo, mu Rwandiko ikavuga niba ari umugore, cyangwa se byaba ariko byagenze tukamenya ko uriya Twahirwa byaba ari ukuri cyangwa yakoresheje inyandiko mpimbano kuri iriya nyandiko;

Cyane y'uko mu mategeko mu Rwanda ahana umuntu ukoresha inyandiko mpimbano, ariko by'umwihariko ku itegeko rigenga passport rikaba ribuza umuntu wese kugira icyo yahindura, kugira icyo yagabanya,... kuri ruriya rwandiko rw'inzira. Nkurikije rero ibyo bintu bibiri tugasanga niba Moses yakoze ibinyuranyije n'amategeko y'u Rwanda, uretse kuba yabibazwa no kurwandiko yatesheje agaciro yakagombye kurwamburwa kubera kurukoresha nabi."


Sadate ntiyumva neza ibyo abashinzwe Passport bakoze

Sadate afite impungenge ku rupapuro rw'inzira abanyarwanda bakoresha rusanzwe rwubashywe, uburyo ruzajya rwakirwa nyuma y'uko Moses ashyize hanze buriya butumwa.

Ati: "Kurukoresha nabi kandi hakaza y'uko rugira ingaruka ku gihugu kuko ruriya rwandiko ntabwo rugarukira ahangaha mu Rwanda gusa. Rero kurutesha agaciro bigira ingaruka ku gihugu no kuri twebwe abarukoresha, kuko iyo tugiye mu mahanga usanga twubashwe kuko inyandiko zacu ari iz'agaciro. 

Bibaye bihindutse y'uko abantu barukoresha uko babonye byaba ari ingaruka ku buryo twajya turutanga abantu bakabanza kurukemanga, bavuga ko ari za nyandiko zishobora kuba zivuga amakuru atariyo. Niyo mpamvu nakoze buriya butumwa ngira ngo nsabe ikigo kibishinzwe dusanzwe tuziho imikorere myiza, y'uko cyaza gutanga ibisobanuro kuri buriya butumwa.'

Sadate abajijwe ku kuba Moses yabikoze ari gutwika nk'uko bisanzwe ku mbuga nkoranyambaga, asubiza ko yaba yarengereye.


Moses yamaze kwenza ko ari 'umukobwa'

Yagize ati: Ntekereza y'uko bibaye ari byabindi urubyiruko cyangwa basigaye bakoresha ngo ni ugutwika, ntekereza ko Moses yaba ari kurengera kuko mu gihe gishize uziko yavuze ko yemerewe kunywa urumogi mu Rwanda mu muhanda uko abishaka, ibyo byagiye ntacyo bikozweho. Uyu munsi yadukiriye urupapuro twese dukoresha mu mahanga nabwo abigenje kuriya. Ntekereza ko yaba ari kurenga imirongo itukura ku buryo ababishinzwe batabifata gusa nk'agatwiko, ariko ni ikintu kigira ingaruka uretse ku barukoresha, no ku gihugu muri rusange.'


Ubutumwa bwa Sadate



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128614/twaganiriye-sadate-munyakazi-yasabye-ubusobanuro-ku-bashinzwe-passport-nyuma-yuko-moses-tu-128614.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)