U Bufaransa bugiye kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makuru u Bufaransa bwayashyize hanze kuri uyu wa Gatanu mu gihe u Rwanda n'isi byifatanyije ku nshuro ya 29, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu w'u Bufaransa byatangaje ko uru rwibutso ruzubakwa i Paris, iruhande rw'umugezi wa Seine. Ni hafi y'ahakorere Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'icyo gihugu.

Aka gace urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruzubakwamo, ni hafi y'ahubatse urundi rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abanya-Armenia.

U Bufaransa bwatangaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso cy'icyubahiro n'agaciro 'bihoraho' baha abazize Jenoside.

Biteganyijwe ko isoko ryo kubaka uru rwibutso rizatangwa mu mpera za Gicurasi 2023.

Perezida wa Ibuka France, Marcel Kabanda yabwiye ikinyamakuru Barron ko ari inkuru nziza kuba u Bufaransa bwemeye kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Ni ikimenyetso cy'uko u Bufaransa buzirikana amateka yabwo. Ni ikimenyetso kandi kiruhura imitima y'abarokotse Jenoside, kikongera kubanisha u Rwanda n'u Bufaransa.'

Uyu mwanzuro w'u Bufaransa uje nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron i Kigali muri Gicurasi 2021, aho yasabye imbabazi z'uruhare igihugu cye cyagize mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Macron yaje mu Rwanda nyuma ya raporo y'impuguke icyo gihugu cyashyizeho yitiriwe 'Duclert', yagaragaje ko hari amakosa yakozwe n'ibyo u Bufaransa butakoze byashoboraga gutuma Jenoside itaba cyangwa igahagarikwa.

Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa wari umaze igihe utifashe neza kuko icyo gihugu kitemeraga uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara ibimenyetso byinshi bigaragaza ko abahoze bayobora u Bufaransa bari inshuti z'akadasohoka z'ubutegetsi bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa.

Icyo gihugu kandi cyagiye giha inkunga haba mu bushobozi n'ibitekerezo, byahaye ingufu Leta yashyize mu bikorwa Jenoside.

Kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi mu 2017, umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa wafashe icyerecyezo gishya
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris ruzubakwa hafi y'umugezi wa Seine



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bugiye-kubaka-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)