U Bufaransa bwahungishije bamwe mu banyarwanda baba muri Sudani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirwano ikomeye irimo kubera muri Sudani yinjiye mu Cyumweru cya kabiri, mu gihe imaze kugwamo abaturage amagana, naho abagera mu bihumbi barakomeretse abandi bavanwa mu byabo.

Kuri iki Cyumweru Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko abaturage bo mu bihugu by'i Burayi ndetse n'ahandi bahungishijwe muri Sudani, indege ikabageza muri Djibouti.

Yagize ati "Sudani ubu ni isibaniro ry'imirwano ikomeye. Indege ya mbere icyuye bagenzi bacu, abakomoka mu Burayi ndetse no mu bindi bihugu, imaze kugwa muri Djibouti. Ndashima umuhate w'ingabo zacu n'abakozi ba Minisiteri ishinzwe u Burayi n'Ububanyi n'amahanga."

Le Soudan est en proie à de violents affrontements. Un premier avion rapatriant nos compatriotes, des ressortissants Européens et d'autres pays, vient d'atterrir à Djibouti. Je salue la mobilisation de nos armées et des agents du ministère de l'Europe et des affaires étrangères. pic.twitter.com/DP6kIonCV9

â€" Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) April 23, 2023

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, iyi minisiteri yatangaje ko ibikorwa byo gucyura abaturage n'abadipolomate bikomeje, ndetse mu bamaze guhungishwa harimo n'Abanyarwanda.

Yakomeje iti "Nyuma y'urugendo rwa kabiri n'urwa gatatu muri iri joro, abantu 388 bahungishijwe, barimo abafaransa n'abaturuka mu bindi bihugu."

Izi ngendo zirimo gukorwa hagati ya Khartoum na Djibouti kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Mata no mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mata, ngo buri rumwe rwagendagamo abantu basaga 100.

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yemeje ko "mu baturage batari abanyaburayi bahungishijwe n'u Bufaransa bavuye i Khartoum, harimo abaturage bake b'u Rwanda." Icyakora, ngo ambasade ntiramenya umubare ntakuka wabo.

Yakomeje ati "Iki nicyo bita kwifatanya."

Among the non 🇪🇺 citizens evacuated from Khartoum by the 🇫🇷 operation there are a few 🇷🇼 citizens (this embassy doesn't know yet the precise number).
This is what's called solidarity !#Sudan https://t.co/DfM6e5YkTJ

â€" Antoine Anfré (@antoine_anfre) April 24, 2023

Kuri iki Cyumweru, Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byatangaje ko birimo guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani.

Mu itangazo Perezida Joe Biden yasohoye, yavuze ko abakozi ba ambasade n'imiryango yabo bahungishijwe n'Ingabo za Amerika.

Yakomeje ati "Ku mabwiriza natanze, Ingabo za Amerika zakoze ubutumwa bwo kuvana abakozi ba Guverinoma ya Amerika muri Khartoum."

Today, on my orders, the United States military conducted an operation to extract U.S. Government personnel from Khartoum in response to the situation in Sudan.

I am grateful for the commitment of our Embassy staff and the skill of our service members who brought them to safety.

â€" President Biden (@POTUS) April 23, 2023

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, na we yatangaje ko "Ingabo z'u Bwongereza zasoje ubutumwa bugoye kandi bwihuse bwo guhungisha abadipolomate b'u Bwongereza n'imiryango yabo muri Sudani, mu gihe ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera n'inkeke ku bakozi ba ambasade."

Yavuze ko bakomeje gukurikiranira hafi ibiri kuba muri Sudani, ari nako bacungira hafi umutekano w'Abongereza bakiri muri icyo gihugu.

Yakomeje ati "Ndasaba impande zombi gushyira intwaro hasi zigahagarika imirwano ku mpamvu z'ubutabazi, kugira ngo abasivili babashe kuva mu duce turimo kuberamo imirwano."

UK armed forces have completed a complex and rapid evacuation of British diplomats and their families from Sudan, amid a significant escalation in violence and threats to embassy staff.

I pay tribute to the commitment of our diplomats and bravery of the military personnel who…

â€" Rishi Sunak (@RishiSunak) April 23, 2023

Itangazo ryasohowe n'Igisirikare cya Sudani ku wa Gatandatu, ryahamije ko Umugaba w'Ingabo zemewe za Leta, Gen Abdel Fattah al-Burhan, yemeye gufasha ibi bihugu gutwara abantu babyo mu masaha ari imbere.

Rikomeza rivuga ko aba baturage baza gutwarwa n'indege z'Ingabo za Sudani, bose bagahagurukira mu Murwa Mukuru Khartoum.

Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Khartoum kimaze iminsi gifunze kubera iyi mirwano, byatumye Amerika n'u Bwongereza bitabasha gutwara abaturage babyo.

Imirwano hagati y'Umutwe wa RSF n'Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan "Hemedti" Dagalo usanzwe unamwungirije.

Izi mpande zombi zanananiwe kumvikana ku buryo bwo kuyobora izi ngabo zaba zihurijwe hamwe.

Umutwe wa RSF ugizwe n'abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe mu 2013 n'uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019.

Indege ya mbere yagejeje muri Djibouti abaturage bavanywe muri Khartoum mu ijoro
Igikorwa cyo guhungisha abaturage cyakomeje kuri uyu wa Mbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwahungishije-bamwe-mu-banyarwanda-baba-muri-sudan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)