U Burundi bwemeje ko buri gushakisha cyane Gen Bunyoni wabuze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y'u Burundi yatangaje ko Gen Bunyoni ari guhigwa n'ubushinjacyaha ngo agire ibyo abazwa nyuma y'uko aburiwe irengero bikavugwa ko yaba yerekeje Tanzania.

Amakuru amwe avuga ko uyu mugabo wari utinyitse muri iki gihugu kuko yabaye Minisitiri w'Intebe, yaba yaramaze kugera muri Tanzania mu gihe hari n'avuga ko yaba ari muri Ambasade ya Tanzania i Bujumbura.

Uyu mugabo akaba yiyongereye ku bandi bajenerali mu karere bahunze bacitse ubutegetsi basumbirijwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w'Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse,yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, cyagarutse kuri gahunda zitandukanye mu gihugu.

Uyu yemeje ko urugo rwa Gen Alain Guillaume Bunyoni rwasatswe kuri uyu wa Kabiri, icyakora ngo abamushakaga ntibamusanze iwe, mu gihe bivugwa ko yahunze.

Ntabwo kugeza ubu icyo ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Bunyoni kiratangazwa, icyakora mbere yo gukurwaho byavuzwe ko yaba yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yagize ati "Nibyo habaye isakwa imuhira kwa Alain Guillaume Bunyoni kuko hariho amaperereza ubutabera bwashakaga kumukoraho. Ariko ntibamubonye."

Yakomeje ati "Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe, ubushinjacyaha bukuru bwagiye gusaka mu rugo iwe baramubura. Ariko iyo dosiye iri mu butabera, nta raporo bampa, bayitanga mu bushinjacyaha bukuru.'

Ingo zasatswe ni iza Bunyoni ziherereye mu bice Bujumbura na Rutana.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Gen Bunyoni yaciye mu Ntara ya Rutana ihana imbibi na Tanzania akaba ariho yerekeza, ndetse aba hafi ye bavuga ko ahazi neza kuko ari ho ababyeyi be bakomoka, ndetse ngo ahafite abasirikare benshi bamufasha kugera muri iki gihugu cy'igituranyi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burundi-bwemeje-ko-buri-gushakisha-cyane-gen-bunyoni-watorotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)