U Bushinwa bwabwiye abashaka kububuza Taiwan ko bari gukina n'umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Minisitiri Qin Gang yagarutseho ubwo yatangizaga inama izwi nka 'Lanting Forum' yiga kuri politike y'u Bushinwa n'iyo ku rwego rw'Isi muri rusange.

Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Dilma Vana Rousseff wabaye Perezida wa Brésil, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Gambia, Dr. Mamadou Tangara n'abandi ba dipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa.

Abateraniye muri iyi nama yabereye i Shanghai bareberaga hamwe ibijyanye 'n'iterambere ry'u Bushinwa n'iry'Isi muri rusange'.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, Qin Gang yagaragaje ko 'iterambere igihugu cye kimaze kugeraho ritavuye mu kirere, ahubwo ryavuye mu rugendo rw'intambwe ku yindi ariko rufite intego no gukora cyane kw'abaturage b'iki gihugu barangajwe imbere n'ubuyobozi bwa Perezida Xi Jinping n'ubw'ishyaka ry'aba-communiste muri iki gihugu.'

Yavuze ko iterambere ry'u Bushinwa 'ryaturutse mu bisubizo iki gihugu cyagiye cyishakamo biturutse mu mateka yacyo n'inyota y'iterambere abaturage b'iki gihugu bari bamaranye igihe.'

Minisitiri Qin Gang yashimangiye ko iterambere u Bushinwa bumaze kugeraho bwiteguye kurisangiza Isi no gufatanya n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ariko yihanangiriza amahanga akomeje kwivanga mu kibazo cya Taiwan.

Yavuze ko u Bushinwa bufite inshingano zo kurinda ubusugire n'ubuso bwabwo burimo na Taiwan ndetse ashimangira ko igihugu cye kitazigera cyihanganira ushaka kurogoya uyu mugambi.

Taiwan ni ikirwa giherereye mu bilometero 160 uvuye ku nkombe z'u Bushinwa ahagana mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Mbere ya 1949 ibi bice byombi byari igihugu kimwe, Taiwan ifatwa nk'intara y'u Bushinwa.

Mbere yo gucikamo ibice, mu Bushinwa hadutse intambara ya gisivile yahanganishije aba-Communist bari bayobowe na Mao Zedong n'abandi batemeraga amahame y'iri shyaka.

Uku kutumvikana kwateje intambara birangira aba-communist bigaruriye Beijing mu 1949.

Abari mu Ishyaka ry'Aba-nationalist bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.

Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk'intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bidashyigikiye ko u Bushinwa bwigarurira Taiwan kuko byagira ingaruka kuri politiki mpuzamahanga y'iki gihugu.

Abasesenguzi mu by'umutekano bavuga ko kuba u Bushinwa bwakwigarurira Taiwan byateza ibibazo Amerika kuko buhafite ibikorwa bya gisirikare bituma ibasha gucunga umutekano muri Guam na Hawaii.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-bushinwa-bwabiye-abashaka-kububuza-taiwan-ko-bari-gukina-n-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)