U Bushinwa bwashyikirije Ibitaro bya Masaka inkunga y'ibikoresho bya miliyoni 21 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikoresho byiganjemo ibyo kwa muganga byashyikirijwe ubuyobozi bw'Ibitaro bya Masaka ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata 2023.

Mu bikoresho byatanzwe harimo igitanda kigezweho cyifashishwa mu kubaga abarwayi, ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw'amenyo n'ibindi.

U Bushinwa busanzwe ari umuterankunga mukuru w'Ibitaro bya Masaka n'ibya Kibungo mu Rwanda, aho buri mwaka byohererezwa inzobere z'abaganga bo mu Bushinwa, bakajya kuhavurira abarwayi indwara zitandukanye ku buntu.

Umujyanama ushinzwe Ubukungu muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yavuze ko igihugu cye gifite intego yo gukomeza gufasha ibihugu bya Afurika mu guteza imbere ubuvuzi, bityo bizeye ko ibikoresho bashyikirije ibitaro bya Masaka bizafasha mu kurushaho gutanga ubuvuzi bunoze.

Umuyobozi w'Itsinda ry'Inzobere mu Buvuzi z'Abashinwa ziri mu Bitaro bya Masaka, Dr. Zhao Shangjun, yavuze ko mbere yo gutanga ibyo bikoresho babanje kureba ibikenewe cyane mu Bitaro bya Masaka, bakaba bizeye ko bizifashishwa mu gutanga serivisi aho byari bigoranye.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Masaka, Hanyurwimfura Damascène, yashimiye Guverinoma y'u Bushinwa ku bikoresho yabageneye, avuga ko bije gutanga umusanzu ukomeye mu buvuzi bubitangirwamo.

Ibitaro bya Masaka byubatswe mu 2013, ku nkunga ya Leta y'u Bushinwa.

Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 21 Frw
Ibi bikoresho birimo ibizajya byifashishwa mu buvuzi butandukanye busanzwe bukorerwa i Masaka
Dr Hanyurwimfura Damascene yashimiye u Bushinwa ku nkunga yahawe ibitaro bya Masaka
U Bushinwa bwijeje ko buzakomeza gushyigikira iterambere ry'ubuvuzi mu bihugu bya Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bushinwa-bwashyikirije-ibitaro-bya-masaka-inkunga-y-ibikoresho-bya-miliyoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)