U Busuwisi: Amb. Rwakazina yanenze imiryango mpuzamahanga ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iracyari mu ntangiriro ndetse Abanyarwanda mu gihugu no hanze yaho bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 29.

Abanyarwanda baba i Genève mu Busuwisi ku wa 13 Mata 2023, bari kumwe n'inshuti z'u Rwanda bateraniye ku Rwibutso ruri muri uyu mujyi, bunamira abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse banashyira indabo kuri urwo rwibutso.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina, unahagarariye u Rwanda no mu yindi Miryango Mpuzamahanga i Genève, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageje kudaheranwa n'amateka, baharanira iterambere ry'imiryango yabo n'iry'igihugu muri rusange.

Yanenze imiryango mpuzamahanga yarebereye Abatutsi bicwa ariko ashima ingabo zari iza RPA ziyobowe na Perezida Kagame, zahagaritse Jenoside zikabohora igihugu mu maboko y'abicanyi.

Amb. Rwakazina yanavuze ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zihererekanywa ikiragano ku kindi, ariko igiteye inkeke kikaba ihakana n'ipfobya ryayo rikomeje gukwirakwizwa n'ibinyamakuru ndetse n'imiryango byiyitirira ko birengera uburenganzira bwa muntu.

Ati 'Ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikibazo gikomeye duhura na cyo muri iki gihe kuko bisakazwa binyuze mu nzira nyinshi, haba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye hamwe n'imiryango bivugwa ko byashinzwe bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu.'

Mu minsi ishize ikinayamakuru The New York Times cyanditse inkuru itoneka Abanyarwanda ndetse ivuga ko RPF Inkotanyi atari yo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yaho gato Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge yaramaganwe bikomeye nyuma yo gutangaza ubutumwa bwo Kwibuka kuri Twitter ku wa 6 Mata 2023, itariki ikoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bayihuza n'uburakari bukomoka ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Busuwisi, César Murangira yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo biha imbaraga abayirokotse zo kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Yasabye buri wese kurwanya ibikorwa byose by'ihakana n'ipfobya rya Jenoside no gucyaha abagihembera imvugo zitesha agaciro abandi, zibiba urwango kandi zigasenya ubumuntu kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi ya Jenoside.

Umuyobozi Mukuru w'Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye i Genève Tatiana Valovaya, yavuze ko kwirinda Jenoside n'ibindi byaha ndengakamere ari inshingano ya buri wese, asaba buri wese guhora ari maso yiteguye kurwana urwo rugamba.

Ati "Kurwanya Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibindi byaha byibasira inyokomuntu n'ibindi byaha byica byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga ni inshingano ya buri wese. […] Twese hamwe, nimucyo duhagurukire uyu muco w'ikibi ukomeje kwimikwa. Nimucyo tube maso kandi duhore twiteguye kugira icyo dukora".

Mu mwaka wa 2018 Umuryango w'Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuri iyi tariki Isi yose iba igomba kuzirikana ku bikorwa by'ubunyamaswa byakorewe Abatutsi mu Rwanda, no kwiyemeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-busuwisi-amb-rwakazina-yikomye-imiryango-mpuzamahanga-ihakana-jenoside

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)