U Butaliyani bwashyigikiye amasezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda ku bimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Minisitiri w'Intebe, Giorgia Meloni, yagarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu Bwongereza aho ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

Giorgia Meloni yavuze ko abakomeje gutesha agaciro aya masezerano ndetse bamwe bakagaragaza ko u Rwanda atari igihugu gikwiriye kwakira abimukira nta shingiro bafite.

Ati 'Ntekereza ko kuvuga ko uyu ari umugambi wo kwirukana abantu ku butaka (bw'u Bwongereza) cyangwa se kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitubaha uburenganzira bwa muntu bityo ko kitari mu mwanya mwiza ari uburyo bwo gusobanura ibintu ariko ukoresheje ivanguraruhu.'

Umwaka urashize u Bwongereza n'u Rwanda bishyize umukono kuri aya masezerano yari yitezweho gukemura burundu ikibazo cy'abimukira binjira binyuranyije n'amategeko mu bihugu bitandukanye by'i Burayi cyane cyane mu Bwongereza, gusa nubwo bimeze gutyo ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kugorana ari nako iki kibazo gikomeza gufata indi ntera.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Mata mu 2022 agena ko abimukira bose binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda, ibibagendaho byose bikishyurwa n'u Bwongereza.

Kuva aya masezezerano yasinywa ntiyavuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak yagiranye n'ikinyamakuru 'Conservative Home', yagaragaje ko ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko gikomeje guhangayikisha igihugu kandi kitazakemurwa mu munsi umwe.

Ati 'Nakomeje kugenda mbivuga ibi (gukemura ikibazo cy'abimukira) ibi ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ikibazo gikomeye aho nta gisubizo kimwe gihari kandi cyoroshye gishobora kugikemura. Nabivuze kenshi ko iki kibazo kitazakemuka mu ijoro rimwe. Narabisobanuye neza.'

Minisitiri w'Intebe Sunak yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego z'ubutabera zumve ko aya masezerano n'u Rwanda akwiriye kubahirizwa.

Ati 'Uyu mushinga w'itegeko nawo ushobora no guhura n'ibibazo kuko ari mushya kandi akaba nta handi wageragajwe ariko tugomba buri gihe guhora twiteze guhangana n'ibibazo by'amategeko kuri izi ngingo, inshingano zacu ni ugukomeza kwerekana ko ibyo tuvuga bifite ishingiro kandi ni nabyo turi gukora.'

Kuva aya masezerano yashyirwaho umukono hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ariko ntashyirwe mu bikorwa, abimukira basaga ibihumbi 45 bamaze kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

Muri aba abagera kuri 5000 binjiye mu Bwongereza kuva muri Mutarama mu 2023 barimo n'abasaga 1000 bahinjiye mu cyumweru gishize gusa.

Ikibazo cy'abimukira ni kimwe mu byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni yagiranye na mugenzi we w'u Bwongereza, Rishi Sunak



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-w-u-butaliyani-yanenze-abagaragaza-u-rwanda-nk-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)