U Bwongereza buremerewe n'idindira ry'amasezerano bwagiranye n'u Rwanda ku bimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 14 Mata mu 2022 agena ko abimukira bose binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda, ibibagendaho byose bikishyurwa n'u Bwongereza.

Kuva aya masezezerano yasinywa ntiyavuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Muri uku kwezi nibwo Urukiko rw'u Burayi Rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu, rwongeye gukereza ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano kuko rushaka kubanza gusuzuma ubujurire bw'umunya-Iraq wahawe izina rya "NSK" uvuga ko igihe yaba yoherejwe mu Rwanda, uburenganzira bwe butakubahirizwa.

Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak yagiranye n'ikinyamakuru 'ConservativeHome' yagaragaje ko ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko gikomeje guhangayikisha igihugu kandi kitazakemurwa mu munsi umwe.

Ati 'Nakomeje kugenda mbivuga ibi (gukemura ikibazo cy'abimukira) ibi ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ikibazo gikomeye aho nta gisubizo kimwe gihari kandi cyoroshye gishobora kugikemura. Nabivuze kenshi ko iki kibazo kitazakemuka mu ijoro rimwe. Narabisobanuye neza.'

Minisitiri w'Intebe Sunak yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kumva ko ikibazo cy'abimukira atakirengagije kuko aricyo ashyize imbere.

Ati 'Abantu bakwiriye kumva ko ari ikibazo cy'ingenzi kuri njye, nk'igihugu dukeneye gushyiraho imikorere ihamye, ntabwo bikwiriye ko abantu bahonyora amategeko bakinjira hano binyuranyije n'amategeko.'

Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

Kuva aya masezerano yashyirwaho umukono hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ariko ntashyirwe mu bikorwa, abimukira basaga ibihumbi 45 bamaze kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

Muri aba abagera kuri 5000 binjiye mu Bwongereza kuva muri Mutarama mu 2023 barimo n'abasaga 1000 bahinjiye mu cyumweru gishize gusa.

Minisitiri w'Intebe Sunak yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego z'ubutabera zumve ko aya masezerano n'u Rwanda akwiriye kubahirizwa.

Ati 'Uyu mushinga w'itegeko nawo ushobora no guhura n'ibibazo kuko ari mushya kandi akaba nta handi wageragajwe ariko tugomba buri gihe guhora twiteze guhangana n'ibibazo by'amategeko kuri izi ngingo, inshingano zacu ni ugukomeza kwerekana ko ibyo tuvuga bifite ishingiro kandi ni nabyo turi gukora.'

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda, Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yamaganye abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko ahubwo bizaba ari 'umugisha ku bimukira' koherezwa mu rw'imisozi igihumbi.

Yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari 'umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu'

Ati 'Nahuye n'impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n'ibindi biha aba bantu b'abanyantege nkeya icyizere cy'ahazaza heza'.

Mbere y'uko aya masezerano atangira kwitambikwa n'inkiko yari yatangiye gutanga icyizere ndetse benshi bayabonamo igisubizo kizakemura burundu iki kibazo cy'abimukira.

Muri Gicurasi mu 2022 nyuma y'ukwezi kumwe aya masezerano asinywe, u Bwongereza bwari bwatangaje ko abimukira ba mbere batangiye gusaba ko bafashwa gusubira iwabo.

Muri icyo gihe hashize iminsi 10 inzira yajyaga inyuramo abimukira binjira mu Bwongereza izwi nka 'English Channel' nta n'umwe uyinyuramo.

Kuva iki cyemezo cyatangazwa, umubare w'abimukira bakoreshaga 'English channel' binjira mu Bwongereza watangiye kugabanuka, ndetse kuva kuwa 20 Mata 2022 nta mwimukira n'umwe wahanyuze yaba umwana cyangwa umuntu mukuru nk'uko bigaragazwa na Minisiteri y'Ubutabera mu Bwongereza.

Abimukira baheruka kunyura muri iyi nzira ni abagera kuri 263 bahaciye kuwa 19 Mata 2022.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza ukomoka mu Ishyaka ry'Aba-Conservateur, Andrew Bridgen yavuze ko ibyari biri kuba ari umusaruro w'aya masezerano igihugu cye cyasinyanye n'u Rwanda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-buremerewe-n-idindira-ry-amasezerano-bwagiranye-n-u-rwanda-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)