U Rwanda na Kenya byiyemeje gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu by'u Rwanda na Kenya, byiyemeje gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu gusangira ubumenyi n'ubunararibonye muri urwo rwego.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida wa Kenya William Ruto ari kumwe na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame basuraga Kaminuza yigisha ubuhinzi n'ubworozi yitwa RICA iri mu Karere ka Bugesera.

Ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute of Conservation Agriculture, RICA, niryo ryasuwe na Perezida Willian Ruto ari kumwe na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.

Iyi Kaminuza mpuzamahanga ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere muri Afurika yigisha ubumenyi-ngiro mu by'ubuhinzi n'ubworozi bubungabunga ubutaka n'ibidukikije muri rusange.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi, Perezida William Ruto yashimye iyi Kaminuza ku kazi keza ikora ko kurera urubyiruko rwitezweho kuba umusemburo w'impinduka nziza mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse avuga ko ibihugu by'u Rwanda na Kenya byiyemeje gufatanya muri uru rwego ari nayo mpamvu abakuru b'ibihugu byombi basuye iyi Kaminuza.

Abakuru b'ibihugu byombi basobanuriwe amasomo atangwa n'iyi Kaminuza mu mashami arimo ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, kongerera agaciro umusaruro w'ibiribwa, kongera umusaruro w'ibihingwa ndetse n'ikoranabuhanga mu bworozi.

Kaminuza ya RICA iri ku butaka bwa hegitari zisaga 1 300 aho igice kinini cyabwo ari imirima ari nayo abanyeshuri bigiraho ndetse Perezida wa Kenya Dr. William Ruto akaba yagerageje gukoresha imwe mu mashini iyi Kaminuza ikoresha mu buhinzi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-na-kenya-byiyemeje-gutahiriza-umugozi-umwe-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)