U Rwanda rugiye kwifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku wa 3-6 Mata 2022, mu Rwanda hateraniye inama ya 22 ya Komite ishinzwe ubugenzuzi y'Inama y'akarere k'ibiyaga bigari (22nd ICGLR Audit Committee) ku mabuye y'agaciro.

Ni umuryango u Rwanda rubarizwamo hamwe n'ibihugu 11 bya Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Congo, RDC, Kenya, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zambia.

Iyi komite ifite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ireba uko butaba inkomoko y'amakimbirane n'umutekano muke mu karere.

Ni mu gihe hamaze kumenyerwa uburyo bwashyizweho, bufasha mu kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro igihugu runaka cyohereza mu mahanga.

Umuyobozi mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz, Dr Ivan Twagirashema, yavuze ko u Rwanda ruteganya gukoresha ibirango by'ikoranabuhanga, mu kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro yarwo.

Ni ibintu byitezweho kuvanaho urujijo ku bashidikanya ko nta mabuye y'agaciro u Rwanda rugira.

Ati "Iyo ugiye gushyiraho akarango (tag) kuri buri buye, bikoreshwa intoki, ni ukuvuga ngo ikigo cyahawe ibirango bijyanye n'amabuye gisanzwe gicukura, umukozi ashobora kuba yakwiba ka karango k'udupapuro, akaba yakajyana akakagurisha ahandi."

"Ikoranabuhanga ntirizabimwemerera kuko nta kintu azaba afite ajyana mu ntoki, gushyiraho ibirango bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka kuriya iyo ugiye kugura igicuruzwa muri supermarket, iyo ugiye kwishyura hari ahantu bakinyuza, hakagira ikintu gisoma ibyanditseho."

Ni gahunda iba ireba amabuye y'agaciro atandukanye arimo zahabu, gasegereti, wolfram n'andi. Kugeza ubu amabuye y'agaciro acukurwa mu Rwanda abasha kugenzurwa inkomoko 100% , ku buryo ntaho ahurira n'ibice birimo amakimbirane.

Mu nama idasanzwe yabaye mu Ukuboza 2010 i Lusaka muri Zambia, abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bemeje gahunda y'akarere igamije kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro budakurikije amategeko.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyabashije gushyira mu bikorwa ingingo esheshatu, zafashije mu kurwanya ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro buubahirije amategeko.

Dr Twagirashema yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri muri ICGLR cyatangije gahunda yo kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro yacyo yoherezwa mu mahanga (ICGLR Certificate on mineral exports), ndetse ishyira mu bikorwa iri genzura mu gihugu hose.

Mu bikorwa harimo ko Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz cyashyizeho abagenzuzi mu Turere twose, bahuza ibikorwa by'ahacukurwa amabuye y'agaciro hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa ICGLR, Amb Yasir Ibrahim Ali Mohammed, yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragaza ko no mu bindi bihugu bishoboka.

Ati "Komite iriho kugira ngo ikore ubugenzuzi ku bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bidakurikije amategeko. ICGLR umaze gutera intambwe igaragara mu kugenzura cyane abohereza amabuye y'agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi imibare y'abo tugenzura iriyongera. Gusa dusaba ko ibihugu byemeza burundu gahunda y'ubugenzuzi bukorwa."

Yasabye ibihugu kugira uuruhare mu gutuma ubu bugenzuzi bukorwa neza. Kugira ngo bubashe gutanga umusaruro.

Iyi komite y'ubugenzuzi ivuga ko mu myaka itatu ishize yakurikiranye amagenzura 24, harimo 16 yabereye mu Rwanda.

Yashimye umuhae u Rwanda rushyira mu kunoza no kugenzura ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umuyobozi wa Komite ngenzuzi ya ICGLR yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize muri iyi gahunda
Mu izina ry'abafatanyabikorwa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y'u Budage, Christina Liesegang, yashimye gahunda zashyizweho na ICGLR
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa ICGLR yasabye ibihugu gukurikiza gahunda zashyizweho z'ubugenzuzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwifashisha-ikoranabuhanga-mu-kugaragaza-inkomoko-y-amabuye-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)