U Rwanda rurahari, wabishaka utabishaka - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

Umukuru w'Igihugu yashimye inshuti z'u Rwanda n'iza FPR muri rusange, gusa agaragaza ko bamwe mu nshuti zarwo bahindagurika nk'igicu ku buryo hari ubwo umuntu ayoberwa icyo yabitegaho.

Ati "Twishimira kugira inshuti, bamwe mu nshuti zacu, rimwe na rimwe usanga ari inshuti ubundi ukaba utazi icyo wabitegaho, tugomba kumenya uko tubana nabo. Ariko reka mbabwire, kuko turi RPF, ntabwo wakwifuza kudusunikira ku ruhande, kuko turi hano, hano ni iwacu, ni igihugu cyacu, tuzahaguma mpaka."

"Hano ntabwo ndi kuvuga RPF, ndi kuvuga igihugu binyuze muri RPF. Ibyo ndi kuvuga ku nshuti zacu, ntabwo ndi kuvuga RPF nk'abakada, ndavuga ikintu cyaremwe na RPF muri iki gihugu. Ndavuga iki gihugu, iki gihugu kiri hano wabishaka utabishaka."

Yakomeje agira ati "Natwe benecyo , turahari wabishaka utabishaka. Tuzahaba kugeza ku ndunduro. Ni yo mpamvu iyo turi gukorana n'inshuti zacu, zikaza hano zikavuga ngo ugomba gukora iki, tuguha ibi, nudakora ibindi… tuzi uburyo duhangana nabyo mu kinyabupfura."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko muri uwo mubano, u Rwanda rureba mu maso abo banyamahanga, rukababaza icyo baricyo n'icyo bagamije.

Ati "Ariko tukanabareba mu maso, tukababwira tuti mwumva muri bande? Kuko muri ibyo ndi kuvuga, iyo ndi kuvuga ngo mwumva muri bande, mba ndi kubabwira nti ndi RPF. Ndababwira nti turi RPF."

Perezida Kagame yavuze ko kuvuga ko umuntu abarizwa muri RPF, hari umwihariko bikwiriye kujyana.

Ati "Ntushobora kwishimira kuba uwo uri wese, hanyuma ngo nutangira kugira icyo ukora, abantu batangire kwibaza bati habaye iki? Uko kugira ishema n'inshingano cyangwa uko kuvuga ko ushaka kuba uwo uri we, ko ushaka gukora ibintu mu buryo buboneye, bigomba kugaragarira muri wowe, mu bikorwa byawe."

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko abantu banga ababacisha bugufi, ngo nibarangiza bakore mu buryo koko bukwiriye gutuma bacishwa bugufi.

Ati "Ntabwo nkwiriye kugira umuntu uza kumbwira mu buryo butari bwo, ibyo ngomba gukora anshisha bugufi, hanyuma ngo mumubwira nti reka jya ikuzima, hanyuma ngo ntangire gukora mu buryo bukwiriye gutuma nshishwa bugufi."

"Izo ni inshingano dufite nka RPF, uyu munsi n'ejo. Kandi dukwiriye gukomeza kubyubakiraho, waba uhari, naba mpari, undi muntu uzaba uhari agomba gukomeza kubikora. Uko ni ko twitwara, ni ko dushaka gutwara umubano wacu n'abandi, hanyuma ukabasha kwisanzura muri wowe, muri sosiyete yacu, mu miryango yacu… kuko ntabwo ari ibintu bigoye, kuko n'iyo utekereje ko bigoye, amahitamo, iyo ugeze hariya, ni mabi kuri wowe."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko abantu bose bavuye muri RPF kuko batishimiraga kubazwa inshingano cyangwa se ibindi kuri RPF, nta n'umwe muri bo wagize icyo ageraho kugeza ubu.

Ati "Nta n'umwe, niba hari uwo muzi, mumbwire."

Perezida Kagame yavuze ko FPR Inkotanyi yizihiza imyaka 35, yanyuze mu bintu bigoye birenze ubushobozi bwayo ku buryo byayisabye kwishakamo ibisubizo kandi bikarangira ibyitwayemo neza kugeza ubu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rurahari-wabishaka-utabishaka-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)