Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko bumvikanye na Serbia ko u Rwanda rwakurayo ingano n'ibigori, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n'intambara iri muri Ukraine.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu biganiro byahuje Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Édouard ubwo yakiraga Minisitiri w'Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w'Intebe n'intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n'igabanuka ry'ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine .
Yagize ati "Twumvikanye nabo ko dushobora guhahirayo ingano n'ibigori bakabizana,abanyarwanda benshi babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse.
Yavuze kandi ko imikoranire mishya na Serbia yatuma u Rwanda rwoherezayo ikawa,icyayi ndetse na ba mukerarugendo babo bakaza mu Rwanda kwirebera ibirutatse.
Ati "Hari byinshi ibihugu byombi byakunguranaho."
Minisitiri Nshuti yavuze ko abikorera ku mpande zombi bariteguye ndetse u Rwanda ngo rwiteguye koherezayo abanyeshuri kuhiga kuko hari byinshi bateyemo imbere nk'ikoranabuhanga n'Ubuhinzi.
U Rwanda na Serbia bafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971.