Ni ubutumwa yahaye Abadipolomate bahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ubwo bari basuye Inkambi y'Impunzi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe.
Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ari na yo ifite impunzi mu nshingano.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba imibereho y'abacumbikiwe muri iyi nkambi, ibikorwaremezo bubakiwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa ndetse no kurebera hamwe ibibazo izi mpunzi zifite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA], igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi 126.737 zirimo 59,3% zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu myaka yashize, ibikorwa byo kwita ku Mpunzi byari iby'abagiraneza n'imiryango mpuzamahanga, ariko kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda ni yo isigaye izitaho igafatanya n'abandi bafatanyabikorwa barimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi.
Minisitiri Kayisire yavuze ko kugeza ubu impunzi ziri mu Rwanda zitabwaho zigahabwa ibyangombwa nkenerwa birimo serivisi z'uburezi cyane ko nko mu Nkambi ya Mahama, hari ishuri ryigamo abana barenga ibihumbi 25 b'impunzi z'Abarundi n'Abanye-Congo.
Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho politiki na gahunda n'amategeko atuma impunzi zibasha kwisanga muri gahunda za leta zirimo ubuvuzi, uburezi, kugera kuri serivisi z'imari ndetse na gahunda zo kwiteza imbere.'
Minisitiri Kayisire avuga kandi ko kwita ku Mpunzi atari ibintu Guverinoma y'u Rwanda yakwishoboza yonyine ari na yo mpamvu hakwiye uruhare rw'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga.
Ati 'Ibisubizo twifuza ni ukubaha uburenganzira n'ibyangombwa bikwiriye ikiremwamuntu ariko bisaba ubufatanye n'iterambere ry'ibikorwa by'ubugiraneza byunganirana na gahunda z'igihugu zo kwishakamo ibisubizo.'
'Muri iki gihe ikibazo cy'impunzi zigenda ziyongera, bitera imbogamizi ku buryo hakenewe byinshi byo gukomeza kwita ku Mpunzi ducumbikiye mu Rwanda n'ubwo by'akarusho dukeneye kubanza gukemura ibibazo bitera ubuhunzi.'
Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka byose mu kwita ku mpunzi ari na yo mpamvu hakenewe ubufatanye n'imiryango mpuzamahanga kugira ngo uwo muhate ushyigikirwe.
Hari imbogamizi
Mu bibazo byagaragajwe n'impunzi ni icy'igabanuka ry'inkunga irimo iy'ibiribwa byatangwaga n'abafatanyabikorwa ba Leta y'u Rwanda mu kwita ku mibereho y'impunzi.
Hashize igihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, rigabanyije inkunga y'ibiribwa yagenerwaga impunzi zaba iziri mu Rwanda ndetse no mu bindi bice bitandukanye by'Isi.
Byatumye inkunga yagenerwaga impunzi iva kuri 7 600 Frw, igera kuri 3 400Frw atangwa buri kwezi, bivuze ko impunzi zikoresha amafaranga 110 Frw ku munsi.
Abatanze ibibazo n'ibyifuzo imbere y'Abadipolomate n'abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, bongeye kugaruka kuri iki kibazo, basaba gukorerwa ubuvugizi.
Mutijima Williams yagize ati 'Reka dufate amahirwe y'uru ruzinduko rwanyu, tubasabe kudukorera ubuvugizi ku miryango mpuzamahanga n'abaterankunga gukomeza kudufasha mu kugira imibereho myiza.'
Rwabukumba Songa François na we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabajije ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri kuza mu Rwanda muri ibi bihe ariko abana bazo bakaba batarimo kwiga.
Ati 'Dufite benewacu baje ejobundi, bafite abana babo ntabwo barimo kwiga, bafite abana babo bari kwandagara, turagira ngo mudufashe abo bana nabo babone uko bakwiga.'
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi yagaragaje ko icyo kibazo kizwi ndetse hari gushakwa uburyo abo bana bafashwa gutangira amashuri bijyanye n'uko bavuye mu bihugu byabo bahagaze mu bijyanye n'amasomo.
Ku kijyanye n'ibiribwa bidahagije, Minisitiri Kayisire yagize ati 'Ndagira ngo mvuge kuri zimwe mu mbogamizi dufite nk'u Rwanda mu kwita ku Mpunzi. Hari ikibazo cy'igabanyuka ry'inkunga igenerwa ibikorwa byo kwita ku Mpunzi.'
Minisitiri Kayisire yavuze ko igabanyuka ry'inkunga yagenewe ibikorwa byo kwita ku Mpunzi rigira ingaruka zikomeye ku mibereho yazo ya buri munsi ndetse bikanarushaho kuba umutwaro ku gihugu.
U Rwanda rwashimwe ibimaze gukorwa
Aba Badiplomate bagaragaje ko ibyakozwe n'u Rwanda ari ibyo gushimwa bityo na bo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ubufasha bugenerwa impunzi bubashe gutangwa.
Ambasaderi wa Angola mu Rwanda ari na we wavuze mu izina ry'Abadipolomate bagenzi be, Eduardo Filomeno Leiro Octavio, yasabye ko habaho gushyira imbaraga nk'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu kwita ku burenganzira bw'impunzi.
Ati 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda kubw'ibikorwa by'ubugiraneza no guharanira ko impunzi zigira uburenganzira bwo kugira ubuzima no kubaho neza. Ni ibintu byo gushimira by'umwihariko Perezida Kagame uhora aharanira ko Afurika yakwishakamo ibisubizo by'ibibazo byayo.'
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagize ati 'Ubuvuzi Guverinoma y'u Rwanda yegerageje gukorera izi mpunzi ndetse n'ibindi ibakorera kandi twiteguye no gukomeza gushakisha ubushobozi nk'uko babigaragaje ngo tubafashe mu byo berekanye bijyana n'imibereho yabo.'
Ambasaderi JohannaTeague yavuze kandi ko ikijyanye n'igabanyuka ry'inkunga igenerwa ibikorwa byo kwita ku Mpunzi, bazakomeza kugikorera ubuvugizi kugira ngo zibashe kugira uburenganzira bwo kubona iby'ibanze nkenerwa.
Kugeza ubu mu Rwanda hari Inkambi zigera kuri esheshatu zicumbikiye abaturutse mu bihugu bitandukanye aho abenshi ari Abanye-Congo bagiye bahungira mu Rwanda kuva mu 1996.
Inkambi ya Kiziba irimo impunzi z'Abanye-Congo 15,769, iya Nyabiheke irimo Abanye-Congo 12,931, Inkambi ya Kigeme yo irimo Abanye-Congo 14,664.
Ni mu gihe Inkambi ya Mugombwa irimo Imounzi z'Abanye-Congo 11,546 mu gihe iya Mahama irimo impunzi z'Abarundi n'Abanye-Congo 58,103 naho Ikigo cya Gashora ETM Center cyo kirimo 674.
Inkuru wasoma:
â"Â Abanye-Congo bari mu Rwanda batabarije benewabo bashobora gukorerwa Jenoside muri RDC
â"Â Abadipolomate bagiye gusura impunzi mu Nkambi ya Mahama (Amafoto)
â"Â >https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadipolomate-bagiye-gusura-impunzi-mu-nkambi-ya-mahama-amafoto]