U Rwanda rwasabye abaturage barwo bari muri Sudani kwigengesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi itari mike muri Sudani hari kubera imirwano yahuje ingabo za Leta n'izumutwe utavuga rumwe n'ubutegetsi wa Rapid Support Forces iyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko abanyarwanda bari muri Sudani bagomba kwitwararika muri ibi bihe iki gihugu kiri mu ntambara.

Ati 'Ni ugukurikiza amabwiriza bari guhabwa kuko bari kuvugana na Ambasade y'u Rwanda muri Khartoum niba bababwiye ngo mugume aho birakaze ni ukuhaguma. Niba bababwiye ko hari agahenge kabonetse nimujye aho mugomba guhurira mwese kuko ari ahantu habiri hateganyijwe bakajyayo.'

Yagaragaje ko bakwiye kwitwararika ku buryo n'uvuye aho yari ari yabimenyesha ambasade mu kwirinda ko yakomeza gushakishwa kandi yavuye aho yabarizwaga.

Ati "Igihugu kiri mu ntambara kuba wakigiriramo akaga ni ibintu by'isogonda, bubahirize amabwiriza rero nihagira n'ubusha kugenda mbere cyangwa agize aho ajya atange amakuru kugira ngo ababikurikirana batakomeza kumushaka.'

Ibikorwa byo gukura abaturage b'ibihugu bitandukanye muri Sudani birakomeje aho ibihugu bitandukanye biri gukurayo abaturage babyo.

Ambasade y'u Bufaransa mu bikorwa byo gukura abaturage bayo muri iki gihugu yagaragaje ko mu bahungishijwe n'u Bufaransa bavuye i Khartoum, harimo abaturage bake b'u Rwanda.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byatangaje ko birimo guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani.

Imirwano hagati y'Umutwe wa RSF n'Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan "Hemedti" Dagalo usanzwe unamwungirije.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yasabye abanyarwanda bari muri Sudani gukomeza kubahiriza ibyo basabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-abaturage-barwo-bari-muri-sudani-kwigengesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)