Uru ni urutonde rwakozwe n'igitangazamakuru BBC mu gace kahariwe ubukeragendo aho cyagaragaje ibihugu bitanu abagore bashobora gutembereramo uko bashaka batekanye.
Muri iki gihe mu bukerarugendo hagezweho icyiswe 'travel Solo' aho bitagisaba umuntu gukenera abandi bagendana kugira ngo atembere ahubwo ashobora no kugenda wenyine.
Ubushakashatsi bwakozwe na Norwegian Cruise Line bwagaragaje ko umwe muri ba mukerarugendo batatu aba ashaka gutembera wenyine. Naho ubwakozwe na Virtuoso bwagaragaje ko abashaka gutembera bonyine bagiye bazamuka mu 2022 bageze 18% bavuye kuri 4% bariho mu 2019.
Ikindi cyagaragaye ni uko abakunda kugenda bonyine biganjemo abagore ariko bakaba bahura n'imbogamizi zitandukanye mu duce bagiyemo nko kuba nta mutekano uhari bishobora kubaviramo kwamburwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa.
Hagendewe ku mutekano, ituze, agaciro abagore bahabwa mu Rwanda n'uburyo abantu bakirwa by'umwihariko, rwashyizwe mu bihugu bitanu byizewe umugore ashobora gutembereramo afite umudendezo.
Umuryango wita ku mutekano w'abagore WPS, washyize u Rwanda muri kimwe mu bihugu byizewe umugore yabamo afite umutekano uhagije kandi ko abagore bafite umwanya mu nzego zitandukanye bigaragaza ko bubashywe muri iki gihugu.
Rebecca Hansen umwe mu bagore bigeze gutemberera mu Rwanda mu 2019, yavuze ko yatunguwe n'inzego z'umutekano yahasanze n'uburyo bakira abantu.
Ati 'Hari abapolisi n'abasirikare mu duce dutandukanye kandi baba bahari amanywa n'ijoro, bishobora kugutera ubwoba ukibibona ariko ubona ko abo bose bambaye impuzankano babereyeho abaturage, bashobora gutanga ubufasha mu gihe cyose bukenewe.'
Yakomeje avuga ko ikindi cyiza ari uko abantu b'ingeri zose bakiranwa urugwiro kandi ukabasha gutumanaho mu Cyongereza, Igifaransa, Igishwahili n'ururimi gakondo rw'Ikinyarwanda.
Rebecca Hansen yasoje agaragaza tumwe mu duce ushobora gusura igihe ugeze mu Rwanda nko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Pariki ya Nyungwe n'iy'Akagera.
Usibye u Rwanda hari n'ibindi bihugu birimo Slovenia, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Buyapani na Norvège byashyizwe kuri uru rutonde.