U Rwanda rwasinyanye na Kenya amasezerano 10 y'ubufatanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinywe mu ruzinduko Perezida William Ruto wa Kenya yagiriye mu Rwanda, rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu mwaka ushize.

Amasezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n'amagororero, ajyanye n'amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n'ikoranabuhanga, ajyanye n'ubuzima, ajyanye n'urubyiruko n'ayo guteza imbere amakoperative.

Yasinywe na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga, uw'u Rwanda Dr Vincent Biruta n'uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua.

Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na mugenzi we wa Kenya, Ezekiel Machogu Ombaki basinyanye amasezerano y'imikoranire mu burezi mu gihe Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, basinye amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we wa Kenya, Aisha Jumwa Karisa Katana, basinye ajyanye no guteza imbere uburinganire.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize, u Rwanda na Kenya byubatse umubano ukomeye, ndetse uruzinduko rw'uyu munsi, rushimangira ubwo bushuti.

Ati 'Tumaze gukurikira isinywa ry'amasezerano mu ngeri z'ingenzi nk'ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, urubyiruko n'ubuhinzi. Izi ngeri nshya z'ubufatanye zizatuma turushaho gukorana. Twishimiye ko u Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w'abanyakenya. Dushima umusanzu wabo ku iterambere ryacu.'

Perezida Kagame yavuze ko yizeye ubufatanye buri hagati y'ibihugu byombi, bushobora gutuma urubyiruko rubasha kunguka ubumenyi, rugahanga ibishya kandi rukabasha guhatana ku isoko.

Perezida Ruto yashimye mugenzi we w'u Rwanda wamutumiye ngo asure u Rwanda, avuga ko bagiranye ibiganiro birenga ibihugu byombi, akarere ahubwo biri mu nyungu z'umugabane muri rusange.

Ruto yavuze ko amasezerano yasinywe azatuma ibihugu byombi bisangira ubunararibonye, ku buryo nko mu bijyanye n'ikoranabuhanga hashobora kubakwa irishobora gutuma hatangwa inguzanyo n'ibindi.

Yatanze urugero ku masezerano mu bijyanye n'ubuzima, avuga ko akubiyemo ubufatanye hagati y'ibitaro bikuru byo mu Rwanda n'ibyo muri Kenya.

Ati 'Hazabaho ubufatanye hagati y'ibitaro byacu bibiri by'icyitegererezo. Ibitaro binini by'icyitegererezo mu Rwanda hamwe n'ibyo muri Kenya, ku buryo habaho guhanahana ubunararibonye, ubushobozi aho biri ngombwa.'

Perezida Kagame yavuze ko hari izindi ngeri nyinshi ibihugu byombi bizakomeza gufatanyamo, bihanahana ubunararibonye.

Yaboneyeho gushimira Abanya-Kenya baba mu Rwanda ku bw'umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu. Ati 'Twishimiye ko bari hano, hari ibintu byinshi bari gukora, kandi ibyo bakora ku giti cyabo ni ingirakamaro ku Rwanda n'Abanyarwanda.'

Yavuze ko bamwe muri bo ari Abarimu, urwego igihugu gifitemo ubushobozi buke yaba mu mubare no mu byo abarukoraho batanga nk'umusaruro. Yashimye abakora mu nzego z'ubuzima n'iz'ubukerarugendo.

Ati 'Bazibye icyuho mu nzego zacu, kubera aho twavuye…bamaze igihe hano, batangiye kuza hano mu myaka ya 2000 cyangwa se mbere yaho gato, icyo gihe nta bushobozi twari dufite mu nzego izo arizo zose, rero Abanya-Kenya cyane cyane n'abandi baturage bo muri EAC, baje hano gukora ibyo bazi, babyungukiramo natwe tubyungukiramo. Ni byo rero bikubiye muri aya masezerano n'umubano uri hagati y'ibihugu byombi.'

Kenya ifite ishoramari ryinshi mu Rwanda mu ngeri zitandukanye. Nko mu burezi, ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk'ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

Mu rwego rw'amabanki, Banki y'Abaturage isigaye iri mu maboko y'Abanyakenya nyuma yo kugurwa na KCB, hari kandi na Equity Bank, GT Bank, I&M Bank n'izindi.

Hari ibindi bigo nka Britam bitanga serivisi z'ubwishingizi ndetse mbere y'uko UAP igurwa na Old Mutual nayo yari ishoramari ry'Abanyakenya mu Rwanda.

Mu bigo by'ubukerarugendo hari Serena Hotel n'ibindi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinyanye-na-kenya-amasezerano-10-y-ubufatanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)