U Rwanda rwasubije Abongereza bafite impungenge ko abimukira bazicwa na malaria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'uko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazicwa na malaria, ni ubutumwa bwatambukijwe n'umuganga w'inzobere mu bijyanye n'indwara z'abana, Prof Elspeth Webb, Umwongereza wigishije mu mashuri atandukanye y'ubuvuzi.

Ni umwe mu badashaka ko u Rwanda n'u Bwongereza bishyira mu bikorwa amasezerano byasinye yo kwakira abimukira, aho u Rwanda rwemeye kubacumbikira, rugafatanya n'u Bwongereza mu guhangana n'ikibazo cy'abakomeje kwinjirayo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Webb yabinyujije mu gitekerezo yatanze mu kinyamakuru The Guardian, aho yavugaga ko adashyigikiye ko u Bwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda, ngo kuko bisa nko kubaroha kubera ubukana bwa malaria iba mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda nta bushobozi buhagije bwo guhangana na malaria rufite, bityo ko abimukira baturuka mu bihugu bitabamo malaria batakabaye boherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na we abinyujije muri The Guardian, yagaragaje ko isesengura rya Webb ku ngamba u Rwanda rwifashisha mu kurwanya malaria, ririmo kwibeshya cyane.

Yagize ati ' Isesengura rya Prof Elspeth Webb ku kuba abimukira bazoherezwa mu Rwanda bashobora kurwara malaria, ririmo gukabya cyane. U Rwanda rufite gahunda idasanzwe yo kwirinda no guhangana na malaria, kikaba kimwe mu bihugu byagabanyije ku muvuduko mwinshi ubwandu bwa malaria, abarwayi bayo bavuye kuri 13.844 mu 2016 bakagera kuri 1.831 mu 2022. Ni igabanyuka rya 87%.'

Dr Nsanzimana yagarutse kuri gahunda u Rwanda rwashyizeho zo guhashya malaria, zirimo no kwifashisha abajyanama b'ubuzima baboneka hose mu midugudu yo mu gihugu, mu gusuzuma no kuvura malaria kugeza aho ubu 70 % by'abarwaye iyo ndwara ariho bavurirwa.

Ati 'Buri wese utuye mu Rwanda harimo n'abimukira, bagerwaho n'izi serivisi z'ubuzima ndetse n'imiti n'ibindi bifasha kwirinda malaria.'

Minisitiri Nsanzimana kandi yavuze ko ibyakozwe n'u Rwanda mu guhangana na malaria, byanabonywe n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima.

Ati 'Ingamba z'u Rwanda mu guhangana na malaria zagaragaje umwihariko ku buryo n'Ishami Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS) muri raporo yaryo y'umwaka wa 2022 kuri malaria, ryavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu umunani bya Afurika bizagera ku ntego zo guhashya malaria ku rwego mpuzamahanga mu 2030.'

Ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana na malaria zirimo gutanga inzitiramibu ku baturage bose, gutera imiti yica imibu, kwegereza abaturage ubuvuzi, gukangurira abaturage kurwanya no kwirinda malaria n'ibindi.

Mu ntangiriro za 2020, Guverinoma y'u Rwanda yatangiye kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n'amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by'amazi n'ahandi ishobora kwihisha.

Inzego z'ubuzima zasobanuye ko ibi byari bigamije kunganira gahunda isanzwe yo kurwanya imibu mu nzu z'abaturage kuko wasangaga hanze y'inzu aho imibu ituruka nta kintu cyakorwaga, cyane cyane mu bishanga aho imibu yororokera. Ubu ni uburyo bushya bwo kunganira ubusanzwe bwo gusanga imibu hanze itaragera mu nzu.

U Rwanda rwagaragaje ko ingamba rwafashe mu guhangana na malaria zatanze umusaruro ku buryo nta mpungenge ku bimukira bazarwoherezwamo
U Rwanda rukoresha drones mu gutera mu bishanga n'ahandi imiti yica imibu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasubije-abongereza-bafite-impungenge-ko-abimukira-bazicwa-na-malaria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)