U Rwanda rwongeye guha gasopo The New York Times yarwubahutse mu cyunamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitekerezo cy'umunyamakuru Anjan Sundaram uzwiho gukorana n'abarwanya Leta y'u Rwanda, cyatambutse kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata gifite umutwe ugira uti 'He's a Brutal Dictator, and One of the West's Best Friend' (Umunyagitugu w'umwicanyi akaba inshuti y'Abanyaburayi'.

Anjan Sundaram azwi ku gitabo yanditse yise 'Bad News: Last Journalists in a Dictatorship' aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha itangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite.

Ni igitabo bwa mbere cyamaganwe n'abo avuga ko bamuhaye ubuhamya, kuko bagaragaje ko yababeshyeye akavuga ibyo batamubwiye.

Sundaram akunze kugaragara mu biganiro by'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda birimo iby'abakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, ndetse bivugwa ko uwo mutwe w'iterabwoba ujya unamuhemba kugira ngo asebye u Rwanda.

Mu gitekerezo yanyujijwe muri The New York Times ikunze kwandika inkuru zibasira u Rwanda, Anjan yavuze ko mu gihe Perezida Kagame amaze ku butegetsi nta bwinyagamburiro itangazamakuru rifite ndetse abatavuga rumwe na Leta bibasirwa.

Nubwo bimeze bityo, Anjan avuga ko Perezida Kagame ari inshuti ikomeye y'Abanyaburayi ku buryo anahabwa umwanya wo kuvuga imbwirwaruhame mu nama zikomeye, akavugwa neza n'abakomeye.

Yavuze ko bitumvikana uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere, rugahabwa kwakira inama mpuzamahanga n'inganda nk'urukora imodoka rwa Volkswagen.

Uyu mugabo uvuka mu Buhinde, akomeza inkuru avuga ko Perezida Kagame yiyitirira guhagarika Jenoside kandi ashinjwa kuba nyirabayazana wayo, bityo ko u Bwongereza budakwiriye kohereza abimukira mu Rwanda kuko byaba ari nko kuruhemba kandi ruyobowe mu gitugu.

Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida Stephanie Nyombayire abinyujije kuri Twitter, yanenze The New York Times yahaye uruvugiro Anjan, agahitisha amagambo agamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Mu gihe abarokotse bari kuvuga inkuru zibabaje z'ubuhamya bwabo, mu gihe igihugu kiri mu cyunamo cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, New York Times yabibonyemo umwanya wo gutangaza inkuru ishinja abarokotse Jenoside kuba aribo bayiteye ndetse no kuba ntacyo bakoze ngo bayihagarike.'

As survivors share their painful testimonies, as the country remembers the Genocide against the Tutsi, the @nytimes found it fit to publish a piece blaming the victims for causing it and 'not doing enough' to stop it.

To be clear:
1.The only causes of the Genocide against the…

â€" Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) April 11, 2023

Nyombayire yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku buyobozi bubi ndetse n'abari babushyigikiye. Yavuze ko bibabaje kuba abo bayigizemo uruhare, aribo bahindukira 'bagahinduka abahakanyi n'abavugizi b'abahakanyi. Ngaho aho Anjan abarizwa. RPA/RPF niyo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta wundi.'

Yavuze ko iterambere u Rwanda rufite n'icyerecyezo rurimo, rudakeneye ko bibanza kwemezwa n'Abanyaburayi.

Ati 'Icyerecyezo cy'igihugu cyacu ntabwo gikeneye guhabwa umugisha n'abanyaburayi cyangwa se undi wese wibwira ko 'Afurike ikeneye uyireberera'. Niba koko ushaka kubimenya, ibikorwa nibyo biri guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda ntabwo ari inkuru ziri kubikora.'

Nyombayire yifashishije imwe mu mbwirwaruhame ya Perezida Kagame, aho yavuze ko 'Nta muntu n'umwe uzatugenera uko tubaho.'

The New York Times ni kimwe mu binyamakuru byo muri Amerika gikunze guha umwanya abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abashaka guharabika isura y'u Rwanda.

Mu kwezi gushize Guverinoma y'u Rwanda yiyamye iki kinyamakuru nyuma y'inkuru cyatangaje Paul Rusesabagina amaze kurekurwa ku mbabazi za Perezida, aho cyavuze ko yakorewe iyicarubozo, ibintu nyir'ubwite atigeze agaragaza.

Anjan asanzwe azwi mu nkuru ziharabika u Rwanda, akabifashwamo n'ibinyamakuru by'i Burayi na Amerika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwongeye-guha-gasopo-the-new-york-times-yarwubahutse-mu-cyunamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)