Ubabaye si we wifata mu mugongo-Ibuka yasobanuye impamvu kwibuka bitareba abarokotse Jenoside bonyine - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitangazwa n'uru rwego mu gihe kuri uyu wa 7 Mata 2023, Abanyarwanda bifatanyije n'abatuye Isi mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoranywe ubugome buhambaye kuko yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.

Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bireba Abanyarwanda bose kuko bituma abayirokotse bumva batari bonyine.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati ''Ubabaye ntabwo ari we wifata mu mugongo. Niyo mpamvu abandi Banyarwanda mu byiciro bitandukanye aho bari bari hose mu gihe cya Jenoside, kuza gushyigikira abo bacitse ku icumu bibaha agaciro noneho bikagaragara ko igikorwa cyo kwibuka atari icy'abacitse ku icumu gusa.''

''Hari ibindi bikorwa biranga igikorwa cyo kwibuka noneho bigatuma biba urunana. Abanyarwanda bose bafatanya no kugira ngo bariya bababaye bakomeze bafatanye urugendo n'abandi mu kubaka igihugu cyacu.''

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bagaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ngombwa kuko ari umwanya wo kwigira ku mateka mabi yagejeje u Rwanda aharindimuka.

Basaba ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye guca ukubiri na yo kuko bidindiza urugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyahisemo.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubukana bw'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na byo bigenda bigabanuka bikava mu bikorwa by'ubugome bukabije n'ibyo kwica bikajya mu magambo.

Imibare ya RIB igaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyo myaka byagabanutseho 17,5%. Ku rundi ruhande ariko ngo urugamba rwo kurwanya n'iyo mibare mike isigaye rurakomeye.

Ku rundi ruhande ariko, RIB itangaza ko ku mbuga nkoranyambaga hakigaragara abantu bafite imvugo zikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gupfobya Jenoside, kuyihakana no kuyiha ishingiro.

Dr. Gakwenzire Philibert yasabye Abanyarwanda bose kwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 abazize ayo mahano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubabaye-si-we-wifata-mu-mugongo-ibuka-yasobanuye-impamvu-kwibuka-bitareba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)