Ubufaransa bugiye kubaka i Paris urwibutso rwabazize jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa 7 Mata 2023, ubwo u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni itangazo rije nyuma y'uko Perezida wUbufaransa Emmanuel Macron, muri 2021 yeruye agatangaza ko igihugu cye gitewe ikimwaro n'uko cyananiwe gukumira ubwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga 1000 000 mu gihe cya jenocide yabakorewe.

Urwibutso ruzubakwa mu mugi wa Paris iruhande rw'umugezi uca muri uwo mugi rwagati,hafi ya minisiteri y'ububanyi n'amahanga nkuko byatangajwe na Perezidansi y'icyo gihugu.

Umugezi uzubakwaho urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uzwiho kugira ibikorwa nk'ibi byibutsa, kuko usanzwe wubatsweho urwibutso rw'abatikiriye mu ntambara yambere y'isi, bafite inkomoko mu gihugu cya Armenia, nabwo bufatwa nka jenocide.

Marcel Kabanda, nka Perezida wa Ibuka muri France yashimiye iwo muhate w'Ubufaransa avuga ko ari ingirakamaro cyane.

Ati"n'ikimenyetso kerekana ko Ubufaransa buzirikana amateka mabi bwagizemo uruhare'
Yongeye ho ati' "Ni ikimenyetso cyo gushimangira umuhate wo kwibuka hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda, no gutuza imitima y'abacitse ku icumu rya jenoside."

Mu binyacumi by'imyaka ishize,u Rwanda rwagiye rushinja Ubufaransa uruhare rwarwo mu gutinza umurindi ubwoko bw' Abahutu kwica Abatutsi.

Nyuma y'imyaka Perezida Macron yashyizeho itsinda ry'abanyamateka muri 2021 ,kwiga neza uruhare rw'ubufaransa mu maraso y'Abatutsi yamenetse mu Rwanda.

Ni igitekerezo cyari gifite umugambi wo gufasha igihugu cy'Ubufaransa kujya giha icyubahiro gikwiye no kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko mu mpera z'ukwezi gutaha kwa Gatanu urwibutso ruzatahwa ku mugaragaro nk'uko Perezidansi y'Ubufaransa yabitangaje.
the eastafrica



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ubufaransa-bugiye-kubaka-i-paris-urwibutso-rwabazize-jenocide-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)