Tshisekedi ubwo yiyamamazaga, yasezeranyije abaturage ba Congo ko azaharanira ko iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika kizazamura ubukungu bwacyo ku buryo kizahinduka u Budage bwa Afurika.
Magingo aya, byabaye nka ya mabati, iterambere ryagumye mu byifuzo ku buryo n'ibikorwa remezo by'ibanze bitaraboneka mu gihe manda y'Umukuru w'Igihugu iri kugana ku musozo.
Nyuma y'iminsi mike atangiye kuyobora, yasezeranyije abaturage ko agiye gukemura ikibazo cy'umutekano muke. Mu ngamba zihuse yashyize mu bikorwa, harimo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu Burasirazuba bw'igihugu.
Ni gahunda yajyanye no gukuraho ubuyobozi bwa gisivile bugasimbuzwa ubwa gisirikare. Aho kugira ngo amahoro aboneke, ibintu byarushije kudogera, imitwe yitwaje intwaro ivuka ubutitsa kandi imwe iterwa inkunga na leta.
Mu gushaka kujya kure y'ukuri, Tshisekedi na leta ye, bahise bashaka ikinya bagomba gutera abaturage, babumvisha ko ibibazo byose igihugu gifite bituruka ku Rwanda, ko arirwo ruri inyuma ya M23 n'ibindi nk'ibyo.
Ni mu gihe M23 na mbere y'uko yubura imirwano, ibintu byari agatogo mu gihugu.
Umusesenguzi Tite Gatabazi, yakoze isesengura ryimbitse agaragaza uburyo Tshisekedi na leta ye biyemeje kwimika ikinyoma.