Ubushobozi bwariyongereye! Gen Kabandana yashimangiye ko Jenoside idashobora gusubira mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yageneye urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rwitabiriye igikorwa cy'umuryango w'urubyiruko, 'Our Past Initiative', cyo Kwibuka no kwiga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lt Gen Kabandana yasobanuriye urubyiruko amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu rwakozwe n'ingabo zari iza RPA, zahagaritse Jenoside.

Yagaragaje ko izi ngabo zahuye n'ibibazo bitandukanye ku rugamba, gusa zikomeza umuhate waje kugeza ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Kabanda akurikije ibyagezweho n'izi ngabo n'ubushobozi kuri ubu igisirikari cy'u Rwanda gifite, yemeza ko nta Jenoside izigera yongera gushoboka mu Rwanda.

Ati 'Twabizeza ko RPA ubu yavuyemo RDF umutima ni wawundi, ubushake ni bwabundi icyiyongereye ni ubushobozi. Ubwo rero nta bwoba, nta gishyika, nta mpungenge ko ikintu cyitwa Jenoside, twahigiye ko itazongera gusubira haba mu Rwanda n'ahandi twasabwa kuyikemura.'

Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka ya Jenoside

Igikorwa cya Our Past cyitabiriwe n'urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside, usanga rudasobanukiwe neza amateka igihugu cyanyuzemo.
Mu kiganiro cyatanzwe n'umwanditsi w'ibitabo, Irakoze Claver, yagaragaje ko usanga ababyeyi batabohekerwa no kubwira abana amateka y'ibyabaye muri Jenoside.

Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y'urubyiruko (MINYOUTH), Busabizwa Parfait, yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa urubyiruko ko rugomba gushishikarira kumenya amateka y'igihugu.

Ati 'Yavuze ati 'ni ngombwa ko urubyiruko rwihatira kumenya amateka y'u Rwanda, kugira ngo babashe kubaho neza no kugira amahitamo meza mu kubaka u Rwanda twifuza.'

Ibi abihuje n'Umuyobozi w'Ishami ryo kwibuka no gukumira Jenoside muri MINUBUMWE, Dr Muhayisa Assumpta, wavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya amateka ya Jenoside.

Ati 'Ndabashimira rubyiruko mwese mwaje aha, biragaragara ko mufite inyota yo kumenya amateka y'igihugu cyacu n'imiryango yanyu. Ni byiza ko mubyumva kandi mukitabira ibi biganiro.'

Ku ruhande rw'urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, rwavuze ko ruri gukora iyo bwabaga kugira ngo rumenye amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Isimbi Nellah w'imyaka 21 yabwiye IGIHE ko yari akeneye gusobanukirwa bicukumbuye ibijyanye n'impavu yo Kwibuka.

Iganze Edson we yagize ati 'Ndabizi ko ababyeyi banjye barokotse Jenoside, ariko ntabwo barabohoka ngo batubwire ngo byagenze gute, tugenda twumva amakuru make make.' Avuyga ko kwitabira iki gikorwa birushaho kumwungura ubumenyi.

Iki gikorwa cya Our Past cyabaye ku nshuro ya 13 mu gihe Isi yose iri mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo, Lt Gen Innocent Kabandana, yashimangiye ko Jenoside idashobora gusubira mu Rwanda agendeye ku kuba ubushobozi bw'abayihagaritse ubu bwiyongereye
Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yari mu bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga Uhoraho muri MINIYOUTH, Busabizwa Parfait, yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame yibutsa urubyiruko ko rugomba gushishikarira kumenya amateka y'igihugu
Bayingana Sharon uri mu bayobozi ba Our Past Initiative yashimiye abitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyitabiriwe n'imbaga y'urubyiruko
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yagaragaje bimwe mu byatuma ihungabana ritagera mu rubyiruko
Abamenye amateka ya Jenoside basabwe gukomeza kuyasangiza abandi
Rumaga yakinnye umukino ugaragaza aho u Rwanda rwavuye n'aho rugana
Imikino itandukanye yakinwe n'urubyiruko
Urubyiruko rwagaragaje imikino itandukanye

Amafoto: Muhizi Serge




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushobozi-bwariyongereye-gen-kabandana-yashimangiye-ko-jenoside-idashobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)