Ubushobozi turabufite n'ibikoresho! Polisi yaburiye insoresore z'amabandi zijujubije Abanya-Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'ubujura bukomeje gufata indi ntera mu Mujyi wa Kigali cyagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bwawo bwagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa 17 Mata 2023.

Ni ubujura bukorwa n'insoresore z'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 13-30, ku buryo usanga abenshi baba baravuye mu mashuri ntibasubireyo cyangwa ngo babashe gukora akazi katuma babaho ahubwo bagahitamo kwiba.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko iki kibazo inzego zitandukanye zagihagurukiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zo gukumira ubwo bujura.

Ati 'Abenshi tumaze iminsi tubona ni abana baba barataye amashuri, kuba uri umusore ni umutungo, ufite amaboko, ufite izo mbaraga, rero wagakwiye kuzikoresha ukora ibifitiye igihugu akamaro, niho natwe tuzamo nk'inzego za leta kugira ngo tubahangire imirimo yo gukora.'

ACP Gumira Desiré yavuze ko iki kibazo gishobora kurandurwa ari uko habayeho ubufatanye hagati y'inzego ndetse n'abaturage muri rusange kuko abo bana birirwa biba hirya no hino baba baturutse mu miryango.

Ati 'Byose biraterwa no mu muryango aho dutuye, izi nsoresore ni urubyiruko [...] abo bose ni abana baba bari mu ngo zacu, ni abavuye mu ishuri ntibasubireyo, ntibashake gukora akazi kabatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye, nicyo kibatera kwiba.'

Yakomeje agira ati 'Byagiye bigaragara ko nidufatanya aho dutuye mu miryango yacu, umwana yataha saa Munani yasinze ukamubaza ko udakora ayo mafaranga uyakura he yo kunywa inzoga, kuki utaha bwije? Niba hari abo muturanye bakodesha mukabona urwo rubyiruko rutuye aho ntirukora, ntirwiga [...].'

ACP Gumira yagaragaje ko usanga aba bakora ibikorwa by'ubujura no guhungabanya umutekano muri rusange usanga aho batuye baba babazi ndetse akenshi usanga abaturanyi baba baziko bakora ibyo bikorwa.

Ati 'Kuko turabazi, ujya kubona iyo ikintu kibaye, wajyaho ugasanga urwo rubyiruko rwari rutuye cyangwa uwo mujura, abantu bari bamuzi, ngo dusanzwe tumuzi, tubona agenda agaruka.'

Polisi y'Igihugu igaragaza ko inzego z'umutekano zihari kandi ziteguye kurandura burundu ibibazo byose bishobora guhungabanya umutekano.

Ati 'Abaturage ba Kigali [...] inzego z'umutekano zirahari, ziri tayari, ubushobozi turabufite n'ibikoresho. Icyo tubasaba gusa ni amakuru, muduhe amakuru.'

'Mutubwire abana batagiye mu ishuri, dufatanye n'ubuyobozi bw'ibanze basubireyo, mutubwire abakora ubusa birirwa mu bipangu bakagarukagenda nijoro bakagaruka basinze, tubabaze, turebe ibyo bakora koko. Icyo tubasaba muby'ukuri ni ubufatanye.'

Yakomeje agira ati 'Naho ubundi icyo nabizeza, ibikoresho birahari, ubushobozi burahari, ubushake burahari [...] mudufashe gusa ibi ngibi nta gikomeye kirimo.'

ACP Gumira yavuze ko uretse ibikoresho abashinzwe umutekano bafite, abaturage n'abanyamakuru nabo bakwiye kujya batanga amakuru y'ahakekwa kuba ibyo bisambo.

Umuyobozi w'Ishami rya Polisi y'Igihugu mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumira Desiré, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano n'iz'ibanze ziteguye guhangana n'ikibazo cy'ubujura
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy'ubujura
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, asubiza kimwe mu bibazo byabajijwe
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n'itangazamakuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushobozi-turabufite-n-ibikoresho-polisi-yaburiye-insoresore-z-amabandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)