Ubushuti bw'abakinnyi 3 ba Rayon Sports bukomeje gutuma iyi kipe ihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe cy'Amahoro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 2 yitwara neza, abakinnyi 3 bafitanye ubushuti budasanzwe nibo barimo kugarukwaho cyane.

Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza imbere y'ikipe ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro utarabereye igihe kubera ibibazo byari muri FERWAFA bituma umukino ugenda wigizwa inyuma.

Wari umukino mwiza kandi wihuta cyane, waje gutangira ikipe ya Rayon Sports yataka cyane iza no kubona ibitego 3 hakiri kare mu gice cya mbere ariko mbere gato ko igice cya mbere kirangira Police FC yaje kubona igitego 1 iki gice kirangira ari ibitego 3-1.

Nyuma gato igice cya kabiri gitangiye ikipe ya Police FC yaje kubona ikindi gitego cya kabiri nyuma yo kugenda ihusha uburyo butandukanye ndetse ikagenda ihusha na bimwe byabaga byabazwe. Gusa wari umukino uryoshe cyane ku bawurebye ndetse nabawumvishe ku ma Radio.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikintu kirimo gutuma ikipe ya Rayon Sports ihabwa amahirwe cyane kuri iki gikombe cy'amahoro, ni abakinnyi 3 b'iyi kipe bafitanye ubushuti bukomeye barimo Hertier Luvumbu, Leandre Willy Essomba Onana hamwe na Joachim Ojera. Ibi mu minsi ishize ntabwo byavugwaga cyane ariko ikipe ya Rayon Sports iyo abakinnyi b'inkingi za mwamba bumvikana kuyitsinda biragorana cyane.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino batangaza ko bagiye gukomeza gutegura imikino ya Shampiyona ndetse n'umukino wo kwishyura w'igikombe cy'amahoro uzaba tariki 3 Gicurasi 2023 na Police FC.



Source : https://yegob.rw/ubushuti-bwabakinnyi-3-ba-rayon-sports-bukomeje-gutuma-iyi-kipe-ihabwa-amahirwe-yo-gutwara-iki-gikombe-cyamahoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)