Ishuri ryisumbuye rya Noonkopir ryari risanzwe ricumbikira abakobwa gusa ryo mu Ntara ya Kajiado muri Kenya ryahagaritswe burundu kubera ibirego by'ubutinganyi bikomeje kurivugwamo.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Nairobi News kivuga ko ku wa 13 Mata 2023, abanyeshuri 987 biga muri iki kigo, boherejwe mu rugo i wabo, nyuma yo kujya mu mihanda mu rwego rwo kwamagana ubwiyongere bw'ubutinganyi ndetse n'umutekano muke mu ishuri ryabo bashinja ubuyobozi kutagira icyo babikoraho
Kuri ubu abanyeshuri basabwe gutanga raporo ku ishuri ku wa mbere w'icyumweru gitaha baherekejwe n'ababyeyi babo bagaragaza neza ko buri mubyeyi yemera ko umunyeshuri we azakomeza kwiga muri iri shuri cyangwa yifuza kwimurwa ahandi.