Ubutumwa Harmonize yageneye Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania wanditse izina no muri Afurika, Harmonize yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho yabasabye gukomera.

Ni mu gihe u Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwatangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Mu butumwa Harmonize yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yakoresheje amagambo 3; "Remember - Unite - Renew" maze munsi yayo akomeza asaba Abanyarwanda gukomera.

Ati "Ntibizongera kubaho, mukomere. #Kwibuka29"

Uretse ibi, uyu muhanzi kandi yafashe ifoto yamurangaga kuri Instagram (profile picture) ayisimbuza ibendera ry'u Rwanda.

Muri Mutarama uyu mwaka uyu muhanzi yari mu Rwanda aho yavuze ko nyuma ya Tanzania no mu Rwanda ari iwabo. Yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yitwa "Totally Crazy".

Harmonize yifatanyije n'Abanyarwanda



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-harmonize-yageneye-abanyarwanda-mu-gihe-cyo-kwibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)