Ubutwererane mu bucuruzi n'ishoramari; ibyo kwitega kuri ba ambasaderi batandatu bashyizweho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bemejwe nyuma y'isuzuma ryakozwe na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere kuri dosiye zabo.

Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 24 Werurwe 2023, ni yo yashyize mu nshingano abarimo Nkubito Manzi Bakuramutsa wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea, Fatou Harerimana muri Tanzania ndetse na John Mirenge muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Mbabazi Rosemary yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Sheikh Abdul Karim Harerimana muri Indonesia ndetse na Martin Karoli Ngoga, wahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya.

Bose uko ari batandatu baganiriye na komisiyo za Sena bagaruka ku cyo batekereza ku nshingano za Ambasade, uko biteguye kuzishyira mu bikorwa ndetse n'ibyo bazibandaho nibaramuka bazitangiye.

Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Murangwa Ndangiza Hadija yavuze ko baganira n'abo ba Ambasaderi bagaragaje ko biteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano w'u Rwanda n'ibihugu bagiyemo.

Ati "Twanababajije uburyo biteguye gufasha mu bucuruzi n'ishoramari ku mpande zombi, ni ukuvuga u Rwanda n'ibihugu bazaba baduhagarariyemo."

Imihigo y'abagiye muri Tanzania, EAU na Korea y'Epfo

Harelimana Fatou ufite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yabaye Umusenateri ndetse akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, yabwiye Abasenateri ko uburambe afite buzamufasha kubaka umubano mwiza w'ibihugu byombi.

Ibyo azibandaho birimo imishinga ihuriweho n'u Rwanda na Tanzania nk'uwo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi, uwa 'Fibre Optique' n'ibindi.

Harelimana kandi ngo azafasha inzego z'ubucuruzi n'ishoramari ku mpande zombi hashyirwa imbaraga mu gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, impushya zo gukora ubucuruzi n'izindi.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yabwiye Inteko Rusange ati "Icyo navuga ni uko mu kiganiro na Fatou Harelimana, yatweretse ko Tanzania ayumva […] afite uburyo yumva Tanzania nk'igihugu, ko yagize umwanya wo gukorerayo ibintu bitandukanye nko kujya gukurikiranayo amatora, aho ureba neza ko asobanukiwe igihugu, gahunda ziri hagati y'u Rwanda na Tanzania, amasezerano ibihugu byombi byagiranye n'ibindi."

Nkubito Manzi Bakuramutsa, waminuje ibijyanye n'ikoranabuhanga, yakoze imirimo irimo kuba yari ahagarariye umushinga wa mudasobwa imwe ku mwana muri Minisiteri y'Uburezi ndetse akaba yaragiye aba umujyanama muri iyi minisiteri.

Nkubito Manzi Bakuramutsa yiyemeje gutsura umubano w'u Rwanda na Korea mu bijyanye n'uburezi

Yeretse Abasenateri ko ibyo azibabandaho nagera muri Korea y'Epfo, birimo gushishikariza inzobere mu burezi by'umwihariko izo mu Rwanda kujya kwigira kuri Korea y'Epfo nk'igihugu cyashoboye guhuza uburezi, umuco, ikoranabuhanga, inganda no kugira uburezi bukomeye cyane cyane mu bumenyi ngiro.

Kuri we, ngo hari ibintu byinshi birimo guhuza uburezi n'ikoranabuhanga ariko bikajyana no kudasiga inyuma umuco w'igihugu.

Ku birebana n'ishoramari, Nkubito Manzi Bakuramutsa ngo azashishikariza abashoramari bo muri Korea y'Epfo kuza kureba amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu burezi, inganda, ubuhinzi, ubuvuzi, umuco n'ibindi.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yabwiye Inteko Rusange ko 'Nk'urugero yatubwiraga ko [Nkubito Manzi Bakuramutsa ] Abanye-Korea baracyakoresha ururimi rwabo ariko mu rwego rw'ikoranabuhanga bari hejuru cyane, ukuntu babihuza rero biri mu byo nzajya kureba kugira ngo mbizane iwacu."

Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko igitekerezo cyo guhuza umuco, uburezi n'ikoranabuhanga ari ikintu cyiza u Rwanda rukwiye kureba uko rwashyira mu bikorwa.

Ati 'Iyo urebye muri biriya bihugu bya Aziya, wafata Korea y'Epfo, u Bushinwa cyangwa u Buyapani [...] ni abantu bateje imbere umuco n'ururimi rwabo ku buryo usanga ibyo agiye [Nkubito Manzi Bakuramutsa ] akabiturebera neza uburyo babigenza natwe tukaza tukongera ku byo dufite byatugirira akamaro. Ubumenyi budashingiye ku muco, ku ndangagaciro z'abantu buba umuyonga.'

Mirenge John woherejwe muri muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, we ni yize ibijyanye n'ubucuruzi ndetse mu mirimo yagiye akora harimo kuyobora RwandAir, Prime Insurance, Crystal Ventures n'ibindi.

Azashyira imbaraga muri dipolomasi ishingiye ku bukungu aho azibanda ku bucuruzi bw'imbuto, indabo, amabuye y'agaciro n'ibindi byinshi byoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bivuye mu Rwanda.

Mirenge John yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, igihugu kirimo amahirwe menshi y'ishoramari

Mirenge ngo azakomeza gushaka uko ingano n'agaciro kabyo byakwiyongera ndetse bikabonerwa amasoko akwiriye. Ikindi ngo ni ugushishikariza abashoramari bo muri icyo gice kuza gusura u Rwanda bareba amahirwe atandukanye y'ishoramari.

Ikindi ni ukureba uburyo yashyiraho uburyo bwo gushishikariza ba mukerarugendo bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu kuza gusura u Rwanda n'ibyiza nyaburanga birutatse.

Abagiye muri Ghana na Indonesia; imihigo ni yose

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena, Dushimimana Lambert yavuze ko by'umwihariko Mbabazi Rosemary wavutse mu 1975, yize ibijyanye n'ubucuruzi.

Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, aho yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri zirimo iy'Ubucuruzi n'Inganda ndetse n'iyari ishinzwe ikoranabuhanga.

Mbabazi kandi yanakoze mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere aho yari ashinzwe ibijyanye n'ishoramari.

Yabwiye abasenateri ko afite uburambe mu bijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari ndetse na Politiki, ku buryo ari ibintu bizamufasha mu gushyira imbere ubutwererane n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Ghana.

Igihugu agiye guhagarariramo u Rwanda ni cyo gifite icyicaro cy'Isoko Rusange rya Afurika, ku buryo avuga ko bizamufasha gufasha Abanyarwanda kubyaza umusaruro amasezerano ashyiraho iryo soko.

Mbabazi avuga ko azibanda kandi ku kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda baba muri Ghana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere indangagaciro z'Umuco Nyarwanda.

Sheikh Abdul Karim Harerimana wavutse mu Ukuboza 1955, ni umwe mu bafite uburambe muri politiki mu Rwanda binyuze mu nshingano zitandukanye yagiye akora zirimo kuba Umujyanama wa Perezida na Minisitiri w'Abakozi ba Leta.

Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ndetse n'iya EALA, kuri ubu akaba yari umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye.

Agiye muri Indonesia nk'igihugu u Rwanda rufungiyemo Ambasade bwa mbere. Sheikh Harerimana avuga ko azashishikariza Abanyarwanda gusura icyo gihugu bakaba bakimenya ndetse n'abaturage bacyo bakamenya u Rwanda.

Avuga ko azatsura umubano mu bijyanye n'uburezi kuko Indonesia ifite urwego rw'uburezi rwateye imbere, ku buryo yumva azashishikariza imikoranire ya za kaminuza mu bijyanye no guhanahana ubumenyi.

Senateri Havugimana Emmanuel yashimye Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufungura Ambasade muri Indonesia cyane ko ambasade ihegereye yari iri muri Singapore.

Ati 'Ni igitekerezo cyiza leta yagize kandi n'uriya mugabo [Sheikh Abdul Karim Harerimana] afite uburambe mu bya politiki, ni umukandida mwiza ku buryo mbona igitekerezo cyo kumushyira muri uriya mwanya numva ngishyigikiye, afite uburambe bwagirira akamaro umubano wacu na Indonesia.'

Umubano wa Indonesia n'u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z'ibihugu byombi, uw'u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

Ni umubano waje gutanga umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu bahamya ibyiza bahakuye.

Indonesia yahaye abanyeshuri b'Abanyarwanda buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z'amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n'ikawa.

Perezida Paul Kagame aheruka muri Indonesia ubwo yitabiraga inama y'Umuryango w'ibihugu 20 bikize ku isi izwi nka G20, yabereye muri icyo gihugu.

Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'ibihugu byombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

Martin Ngoga uheruka gusoza manda nka Perezida wa EALA yemejwe nka ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya
Fatou Harerimana yemejwe nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, igihugu gifitanye imishinga myinshi n'u Rwanda
Mbabazi Rosemary wahoze ari Minisitiri w'Urubyiruko yemejwe nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana
Sheikh Abdul Karim Harerimana agiye kuba ambasaderi wa mbere w'u Rwanda muri Indonesia
Sheikh Abdul Karim Harerimana agiye kuba ambasaderi wa mbere w'u Rwanda muri Indonesia



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwererane-mu-bucuruzi-n-ishoramari-ibyo-kwitega-kuri-ba-ambasaderi-batandatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)