Ubusanzwe amategeko ya FIFA avuga ko ikipe yasuye indi iyo ishaka gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho, habura amasaha 24 icyo kibuga iba yemerewe kugikoreraho imyitozo, ndetse ku masaha asa neza y'ayo umukino uzaberaho.
Musanze FC rero ifite umukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, kuri uyu wa Kabiri yagerageje gukorera imyitozo kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye ariko ikibuga bakirebesha amaso gusa.
Musanze FC yahisemo gukorera imyitozo mu busitani bw'aho baraye, aho banyuranagamo n'ibigega
Ubuyobozi bwa Musanze FC buvuga ko bwasabye ikibuga mbere ndetse Mukura ibamenyesha ko bazavugana n'Akarere kugira ngo babahe ikibuga.Â
Amasaha Musanze FC yagombaga gukorera imyitozo, yahuriranaga n'amasaha akademi ya PSG ikorera, ariko byabaye ngombwa ko akademi bayihindurira.
Mu gihe Musanze FC yitegura kujya ku myitozo, yageze kuri sitade ushinzwe umutekano wa sitade Huye abangira ko binjira ababwira ko bajya ku Karere gusaba uburenganzira.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko Musanze FC yatinze gusaba ikibuga ariyo mpamvu habayeho impamvu yo gutinda kukibona.Â
Yagize ati "Abashinzwe kurinda umutekano wa Stade babangiye kwinjira kubera ko nta burenganzira babisabiye. Nyuma bahamagaye basaba uburenganzira bahabwa n'umukozi w'Akarere ubafasha ariko uwabasabiye ni cyo yahisemo. N'andi makipe asanzwe ahakoresha arabimenyekanisha."Â
Musanze FC ivuga ko umukozi bahawe n'Akarere yakomeje kubarangarana kugera butangiye kugoroba, byarangiye bahisemo gusubira kuri Hoteri barayeho ndetse baba ari ho bakorera imyitozo.
Kuri uyu wa Gatatu saa 15:00 PM Mukura Victory Sports irakira umukino ubanza wa 1/4 igomba guhuramo na Musanze FC, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Musanze tariki 25 Mata 2023.Â
Abakinnyi bari hanze ya sitade batagereje ko ikingurwa bagakora imyitozoÂ
Bategereje batangira no kunanirwa kandi nta gisubizo bafiteÂ
Nyuma bafashe umwanzuro wo kwishamo ibisubizoÂ