Ubwenge buza ubujiji buhise - Judith yagarutse ku byo kuba nta mitungo yari yanditse kuri Safi, atanga inama ikomeye (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonizera Judith yemeje ko yamaze gutandukana byemewe n'amategeko na Safi Madiba ndetse ko n'imitungo bayigabanye kuko bari barasezeranye ivanga mutungo.

Ku wa Kabiri w'iki cyumweru nibwo inkuru y'uko aba bombi bakoze ubukwe muri 2017 batandukanye byemewe n'amategeko yamenyekanye.

Judith akaba yemereye ISIMBI ko koko bamaze kubona gatanya ubu buri umwe yakwishakira undi bakomezanya ubuzima.

Ati "Ni byo amakuru bavuze ni yo, twaratandukanye ni byo, umuntu wabimfashijemo ni umunyamategeko Me Bayisabe Irene, yabonetse kera erega hashize nk'amezi 3 ibonetse ahubwo hari iminsi bashyiramo yo kujurira iyo ntawujuriye hakomeza cya cyemezo."

"Kuko tutaba inaha twese twagiye twitaba kuri Skype, urumva habanza igice cya mbere cyo kubabaza niba mutariyunze, muti oya, bwa kabiri bati ntimurisubiraho, noneho ubwa gatatu bakababwira bati noneho birarangiye bakabereka imyanzuro yafashwe yaba hari utayishimiye akajya kujurira."

Yemeje ko yagabanye na Safi imitungo ariko abajijwe ibyavuzwe ko uyu muhanzi basanze nta mutungo umwanditseho bakaba baragabanye ibye gusa, yaruciye ararumira.

Ati "nta munyamakuru twigeze twegera ngo tumubwire uko twagabanye, ni urukiko rubizi, yego kugabana twaragabanye kuko twasezeranye ivanga mutungo. Icyo navuga twaragabanye ibyo kuvuga ngo umwe yatwaye ibi undi atwara ibi, ntabwo ari ngombwa. "

Yakomoje avuga ko ibimubayeho yabikuyemo isomo rikomeye ndetse ko atakongera gusezerana ivanga mutungo ndetse agira inama abantu kujya basezerana ivangura mutungo.

Ati "Inama nabagira ni ukubishyiramo ubwenge, hari abagabo bakennye baba bashaka gutungwa n'amafaranga y'abagore, hari n'abagore nabo babishyiramo imibare bakavuga ngo reka njyende nyuma y'umwaka dutandukane, rero musezerane ivangura mutungo, impamvu nasezeranye ivanga mutungo? Nyine ubwenge buza ubujiji buhise."

"Abagabo babaye abandi bandi, abagore babaye abandi bandi, ubwo rero ni ivangura mutungo, cyangwa se ivanga mutungo muhahano, ntabindi, mukavuga ngo ibyo twahahanye tumaze kubana ni ibi, ni byo tuzagabana."

Judith ubu ari mu rukundo n'undi mugabo w'umuzungu yanazanye mu Rwanda, amakuru akaba avuga ko bafite ubukwe mu minsi iri mbere.

Judith yemeje ibya gatanya ye na Safi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubwenge-buza-ubujiji-buhise-judith-yagarutse-ku-byo-kuba-nta-mitungo-yari-yanditse-kuri-safi-atanga-inama-ikomeye-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)