Udahari nta mahoro! Ubutumwa bwa Harmonize ashimira perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye Perezida Kagame ku bw'amahoro n'umutekano u Rwanda rufite kubwe.

Mu butumwa bwa Harmonize yanditse agira ati 'Warakoze Kagame, udahari nta mahoro.'

Ni ubutumwa bwakiranwe yombi na benshi mu bakurikira uyu muhanzi barimo n'Abanyarwanda bamushimiye cyane ndetse bamusaba kuzagaruka agasura u Rwanda afite umwanya uhagije, akareba neza ibyo rwagezeho.

Nyuma y'ubu butumwa, Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Konti ye ya Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame isimbura iy'ibendera ry'u Rwanda yari imazeho iminsi ine.

Ubu butumwa buje buherekeza ubwo yanditse ahumuriza Abanyarwanda ubwo u Rwanda n'Isi yose muri rusange batangiranga igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/udahari-nta-mahoro-uubutumwa-bwa-harmonize-ashimira-perezida-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)