Ufite amafaranga baramurasaga, utayafite bakamutema- Ubuhamya bwa Mwizerwa warokokeye i Ruhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu barokokeye i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akararere ka Gasabo, ahari Urusengero rw'Abangilikani [EAR Ruhanga]. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yari yararangije amashuri abanza.

Mwizerwa yatanze ubuhamya kuri uyu wa 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo ndetse n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mu 1992, ari bwo mukuru we na nyirarume bagiye kwifatanya n'ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Tariki 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, hari umuhungu wazindukiye iwabo mu gitondo, ababwira ko batarara.

Ati 'Twamenye ko indege ya Habyarimana yaraye ihanuwe tubibwiwe n'umuhungu wazindukiye mu rugo mu gitondo, witwaga Gatikiri, aza afite impiri irimo imisumari aratubwira ati umva ko mwigenje noneho uyu munsi baduhanuriye 'Umubyeyi' ntimurara.'

Umuryango wa Mwizerwa wari utuye hafi y'amashuri abanza y'i Ruhanga, ku buryo hari impunzi nyinshi zigera ku bihumbi bibiri zahahungiye.

Ati 'Twafashe icyemezo cyo kujya kubana n'izo mpunzi. Tugezeyo Interahamwe z'aho twari dutuye zazanye lisiti y'abantu bo mu rugo bose, zigahagarara kuri buri muryango zihamagara, zibwira impunzi ngo nimutareka aba bantu ngo tubice, namwe tuzabica.'

Tariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi benshi batangiye guhungira mu rusengero rw'Abangilikani rwa Ruhanga ariko muri icyo gihe bose babaga bavanze, ibitero byagiye biza bigasaba Abahutu kwitandukanya n'Abatutsi.

Muri abo bantu kandi hari harimo abasore n'abagabo bafite imbaraga ndetse babaga bafite intwaro gakondo ku buryo Interahamwe zajyaga ziza kubatera bakirwanaho kugeza ubwo haje gufatwa umwanzuro wo kuhagaba ibitero bya gisirikare.

Tariki ya 15 Mata 1994 nibwo haje igitero cy'abasirikare bavuye i Kanombe bafatanyije n'interahamwe, bica Abatutsi basaga 15 000 muri uru rusengero

Mwizerwa ati 'Twabyutse dusanga aho twararaga huzuye abasirikare bagose, noneho bongeraho na za Nterahamwe zavuye muri komine enye. Twumvaga ari ibisanzwe, dutera amabuye nk'uko bisanzwe ariko mukanya gato hahita haza kajugujugu ya Gisirikare.'

'Yatangiye kuturasamo amasasu, tubona birakomeye ariko hashize akanya gato iragenda [iyo ndege ya gisirikare], ariko wagira ngo ni nk'ikimenyetso yari ibahaye ngo baturase, nibwo twamenye ko hari abasirikare benshi, baraturasa, bamwe bajya mu rusengero abandi bajya mu mashuri babarasiramo.'

Mu rusengero rwa EAR Ruhanga, hari harimo abantu benshi ku buryo izo nterahamwe n'abasirikare babarashe nyuma bajya mu mirambo bayivanamo bayirunda ukwayo kugira ngo barebe ko hari abarokotse nabo bicwe.

Abari barokotse bari muri iyo mirambo batondeshejwe imirongo ibiri, aho umwe wajyagaho abantu bafite amafaranga undi ukajyaho abatayafite.

Mwizerwa ati 'Iyo mirongo ibiri, iyo wabaga ufite amafaranga wahagararaga ku murongo bari bukurase, waba utayafite ukajya ku wo baragutema. Njye rero nta mafaranga nari mfite ariko Imana irinda umuntu ifite uko imurinda.'

'Nagize amahirwe, naratinyaga cyane, naravugaga nti ndiruka bandase ariko ntabwo ndahagarara ngo banteme. Mbona umu-Mama wari ufite amafaranga 1000 mu ntoki ahetse umwana ndagenda muhagarara imbere.'

'Barambaza bati wowe ufite amafaranga, ndababwira nti Mama arayafite, ahita yishyura, iyo yishyuraga barayatanguranwaga, bahita bamurasa. Mperuka ibyo kuko nahise nta ubwenge, ngwa mbere ye.'

Mwizerwa avuga ko icyo gihe hari mu masaha ya Saa Yine za mu gitondo ku buryo yaje kugarura ubwenge nka Saa Munani.

Avuga ko yarokotse ari kumwe n'abandi bantu bagera muri 40, icyo gihe baza gusigarana amahitamo abiri arimo ayo kujya kuri CND cyangwa se bakajya i Rwamagana, ahari umusirikare ufite ipeti rya Majoro, akabakiza.

Mukuru we na Mama we bishwe areba

Kugira ngo agere kuri CND byaje kuba ikibazo gikomeye kuko mu nzira yaje gutandukana n'abo bari kumwe, aza no kugera kuri bariyeri y'Interahamwe akazibeshya ko ari 'Umuhutu', ko Se yari Umuhutu nyina akaba 'Umututsi'.

Icyo gihe ngo nibwo bishe mukuru we witwaga Egide, amureba n'amaso ye ariko abura icyo akora ndetse na Mama umubyara bamwishe areba n'amaso.

Ati 'Wa muntu umwe wishe mukuru wanjye yari anzi, ariko arambona aranyihorera, barandetse ndagenda nyuma arankurikira, araza arambaza ati ukabeshya nkureba? Ubona ntakuzi? Nti ndabizi ko unzi ariko niba ushaka kunyica, unyice.'

'Aramfata anjyana mu gace k'iwacu […] Mama twarahahuriye bamuzanye kumwica nanjye uwo mugabo anzanye, tuhageze arambwira ati uriya ninde? Ndamubwira nti ni Mama. Ati reka duhagarare turebe rero.'

'Turahagarara, turareba. Baramubaza bati nta kindi wongeraho? ati nta cyo, icyakora mpa umwanya mbanze nsenge, arasenga, haza undi mugore aravuga ati ibi bitenge ni bishya mwibimwicana, barabimwambira. Baramwica.'

Yakomeje agira ati 'Barangije, umugabo twari kumwe arandeba ati ariko wowe umuntu bica nyoko ureba, ubundi wowe ntiwapfuye? Ati genda uzicwe n'abandi.'

Mwizerwa avuga ko yagiye ahantu mu itongo amaramo icyumweru, aza kujya ku mugiraneza wari waramwigishije aramuherekeza amugeza i Nyagasambu hafi y'Inkotanyi, abonana nazo ziramurokora.

Mwizerwa yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko

Mu 2006, Mwizerwa yabonye amahirwe yo kujya mu mahugurwa muri Afurika y'Epfo, aho abo yahuraga nabo bose babona ko ari Umunyarwanda bakamuvugiriza induru.

Ati 'Ngezeyo, ahantu nerekanaga pasiporo yanjye, bati ni ba Banyarwanda b'abicanyi bakoze Jenoside! Ngeze aho nkajya ntinya kuyerekana nkajya nyihisha.'

Nyuma y'imyaka umunani [mu 2016] yaje kujya muri Singapore asanga uburyo Isi izi u Rwanda byarahindutse.

Ati 'Twari urubyiruko rurenga ibihumbi bine, dutanga pasiporo twese ngo tudatoroka, hanyuma nimugoroba turimo kurya bazana pasiporo yanjye barampamagara ngo 'Mwizerwa Eric' wo mu Rwanda kwa Kagame, wowe akira pasiporo yawe, turabizi mwebwe, turabizeye.'

Yakomeje agira ati 'Byanyongereye icyizere, iyo myaka yose […] byatumye abantu bashaka kumenya u Rwanda, baranshaka, icyubahiro nari mfite kirahinduka, mbibyaza n'umusaruro abantu bakajya baza kunsura mu Rwanda kenshi, byatumye nshinga ikigo cy'ubukerarugendo, ubu ninjye ubakorera nkabungukamo.'

Mwizerwa yashimiye by'umwihariko Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n'abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bari bari mu kaga ndetse by'umwihariko n'abanze kwijandika mu kwica.

Avuga ko aya mahoro igihugu gifite atizanye gusa ahubwo hari abatanze ibitambo kugira ngo aboneke bityo abariho ubu bagomba guharanira kuyarinda.

Ati 'Ndabwira urubyiruko, aya mahoro dufite, uyu mutekano […] ntabwo ari Manu yavuye mu Ijuru nk'imwe y'Abanya-Israel ntan'ubwo ari abanyamahanga bafashe impano ngo bayiduhe, iki gihugu uko kimeze.'

'Ndabasaba rero ko mwadufasha ibi tukabisigasira, tukarwanya ingengabitekerezo ibi ntibizongere, ngira ngo abo twabanye mu mateka amwe, mbasabe twibuke twiyubaka.'

Perezida Kagame yifashishije ubu buhamya bwa Mwizerwa, avuga ko hari aho byageze abantu bakisanga bagomba guhitamo hagati yo kuba abantu beza cyangwa se abanyakuri.

Abatandukanye baje kwifatanya n'u Rwanda mu gutangiza ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere
Mwizerwa Eric yagarutse ku majoro y'icuraburindi yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baranzwe n'ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira igihugu 'gishya kibereye twese'

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Jean Regis




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ufite-amafaranga-baramurasaga-utayafite-bakamutema-ubuhamya-bwa-mwizerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)