Uganda: Miss Pamella yishimanye n'umugabo we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi bahuriye mu birori by'isabukuru ya Julie ari naho babashije kugaragaza amarangamutima yabo nyuma y'igihe badaherukana.

The Ben wagaragaraga amwenyura, yari yishimye cyane nyuma yo guhura na Pamella mu gihe ku ruhande rwa Pamella ibinezaneza nawe byari byose.

Nyuma y'ibi birori, aba bombi n'inshuti zabo zirimo na Sonia murumuna wa Miss Pamella bahise berekeza ahitwa Maison Noir barishima karahava.

The Ben ageze mu mujyi wa Kampala nyuma y'uko akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaje asanganira umugore we Uwicyeza wahageze mbere.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko The Ben amaze igihe muri Uganda ndetse urugendo rwe rukaba rwaragizwe ibanga.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, nyuma baza kwerura abakunzi babo bararumenya.

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives.

Tariki 31 Kanama 2022, ni bwo The Ben yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamella mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.


Uwicyeza akamwenyu kari kose


Ibyishimo byari byose nyuma yo guhura


Ibirori by'isabukuru ya Sharne nibyo byabahuje


Uyu mukobwa yanyuzwe no guhura na The Ben nyuma y'imyaka 10 atamubona


Dj Spinny na The Ben inshuti z'akadasohoka


Pamella na The Ben ntabwo bari baherukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128070/uganda-miss-pamella-yishimanye-numugabo-we-the-ben-mu-birori-byagatangaza-amafoto-128070.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)