Uganda yamuritse Kajugujugu yambere ya gisirikare babashije kwiteranyiriza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'ingabo za Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 18 Mata 2023 yayoboye igikorwa cyo kumurika kajugujugu y'intambara yo mu bwoko bwa Mi-24 yakorewe muri iki gihugu.

Iyi ndege yateranyirijwe mu ruganda rwa gisirikare rwa Nakasongola, bigizwemo uruhare n'abatekinisiye mu ngabo za Uganda n'Abarusiya.

Ubwo yamurikaga iyi ndege, Perezida Museveni yashimye ubufatanye bwa Uganda n'u Burusiya bukomeje gutera imbere, ndetse n'ihuriro ry'inganda za gisirikare rya NEC na Luwero Industries ku bw'umuhate ryagize.

Yagize ati: 'Ndashimira guverinoma y'u Burusiya ku bwo kudushyigikira. Ndanashimira NEC na Luwero Industries ku bw'uruhare yagize muri iki gikorwa no mu kubaka ubu bushobozi.'

Ni ubwa mbere muri Uganda hakorewe indege. Ubusanzwe hakorerwaga ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka n'ibifaru bizwi nka 'Chui', byifashishwa mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yamuritse-kajugujugu-yambere-ya-gisirikare-babashije-kwiteranyiriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)