Uko abari batuye Giheka bahuje imbaraga bakarokora Abatutsi muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe na bamwe mu Bahutu bari intagondwa,hari abaturage bamwe b'intwari bashoboye kwitanga barinda abatutsi ubwicanyi bw'izo nterahamwe.

Urugero rwiza ni bamwe mu baturage bari batuye mu mudugudu wa Giheka, akagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo,bahurije hamwe imbaraga maze bagasubiza inyuma Interahamwe zashakaga kwica abatutsi muri uwo mudugudu.

Aba baturage bahisemo gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bakize abatutsi bari bibasiwe n'interahamwe.

Adella Mukankubana na barumuna be bombi bagize uruhare muri icyo gikorwa cy'ubutwari, kugira ngo barokore ubuzima bw'abaturanyi bo mu mudugudu wose kugeza igihe Inkotanyi zahagereye zikabarokora.

Mukankubana aganira n'umunyamakuru wa impemburo.com, yavuze ko ibintu byari bimeze nabi cyane, kubera ko interahamwe zari zibakikije ahantu hose kandi ko batashoboraga kubona aho bihisha, bityo bahisemo kuguma hamwe kugira ngo bapfire hamwe cyangwa babeho.

Mukankubna yagize ati "Muri icyo gihe twumvise gutaka kw'abicwaga,tubona batwika amazu.Abaturage baza kwa murumuna wanjye Aloys kuko ariho hantu honyine bashoboraga kwizera umutekano wabo, twakiriye abatutsi barenga ijana, bose bararokotse."

Mukankubana yavuze ko umuryango we wizerwaga n'abaturanyi kuko basangira kandi bagasabana nk'umuryango umwe.

Ati: 'Abaturanyi bacu baradukunze kandi, umuryango wanjye warwanyaga rwose akarengane ako ari ko kose, twajyaga dusangira amata kandi ntitwashoboraga kumva ko hari ubuhemu hagati yacu'.

Yongeyeho ko bahisemo gukora urukuta / bariyeri kugira ngo babuze Interahamwe kwinjira mu mudugudu wabo, Giheka kuko zashakaga kubatsemba.

Ati: 'Urukuta ntirwakozwe mu biti cyangwa amabuye, ahubwo byari umurongo ukomeye wa barumuna banjye ndetse n'abandi baturage b'intwari bazanye igitekerezo cyo guhagarara hagati y'imihanda Kabuye, Gasanze na Kagugu mu rwego rwo gucunga abicanyi no kubasubiza inyuma ku giciro icyo aricyo cyose.'

Mukankubana avuga ko ku ya 11 Mata 1994, Interahamwe ziyobowe na Nsabimana na Ntiyamira zaje muri ako gace zihutira kubwira bagenzi babo b'abicanyi bari i Kabuye ko [nta cyakozwe] i Giheka, bivuze ko nta mututsi wahiciwe.

Izi nterahamwe ngo zapanze kuza kwica muri uyu mudugudu ariko ku bw'amahirwe, zihagera zarushye kubera inyama z'inka ziriwe zica.

Mukankubana yagize ati: 'Bamaze umunsi wose bica inka,banasahura imitungo y'Abatutsi, bagera iwacu nijoro bitwaje imihoro ariko barushye, bikoreye inyama. Twumvise bavuga bati: 'Umuryango wa Ezechiel uhishe Abatutsi…' ariko umusore w'intwari Ngendahayo yari amaze kubaha amakuru avuga ko abasirikare b'Inkotanyi baza.

Twahise tubwira abantu bacu kujya mu byumba, abandi imbere mu mwobo munini twacukuye, abandi munsi y'igitanda. Interahamwe yambwiye ko baraza bukeye kugira ngo babatsembe kuko bamenyeshejwe ko hari abantu bihishe aho, inkuru nziza ni uko nta n'umwe mu baturage bacu wishwe muri iryo joro,kuko Inkotanyi ariryo zahagereye ziradutabara. '

Callixte Kalinda,ushinzwe kurengera inyungu z'abarokotse Jenoside mu murenge wa Kinyinya ashishikariza Abanyarwanda kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi batekereza ku bintu bibi abantu bakoze ariko ntibibagirwe n'imirimo myiza y'ubutwari abandi bakoze.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-abari-batuye-giheka-bahuje-imbaraga-bakarokora-abatutsi-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)