Uko bamwe mu bakinnyi bari babukereye ku munsi wa Eid al-Fitr (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 21 Mata 2023 ku Isi hose abayisilamu bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, muri bo harimo n'abakinnyi.

Mu Rwanda ku rwego rw'igihugu uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali Pele Stadium aho abayisilamu benshi bari bateraniye.

Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

Uretse isengesho, uyu ni umunsi abayisilamu bafata wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda uko baserutse kuri munsi bameze.

Bizimana Djihad wa KMSK Deinze ni uku yari yambaye, yari kumwe n'umwana we
Kapiteni w'ikipe y'igihugu, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta'awon muri Libya ni uko yari ameze
Kalisa Rashid wa AS Kigali n'umuryango we ni uko bari bameze
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel n'umuryango we
Rutanga Eric ukinira Police FC
Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric bakinira Police FC
Rutahizamu Meddie Kagere ukinira Singida Big Stars muri Tanzania (ubanza ibumuso) na we ni uku yari ameze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-bamwe-mu-bakinnyi-bari-babukereye-ku-munsi-wa-eid-al-fitr-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)