Uko gahunda ya iLead ikomeje guhindura imyitwarire y'abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

iLead, ni gahunda igamije kwigisha abanyeshuri kuba bavamo abayobozi bafite indangagaciro, ikaba ikorwa mu matsinda abanyeshuri bagasoma ibitabo bitandukanye bungurana ubumenyi ku bijyanye n'imiyoborere.

Ni gahunda ikorwa ku bufatanye n'umuryango ufasha abana mu burezi wa Africa New Life binyuze muri porogaramu yiswe iLead. Kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, hasuzumwe umusaruro imaze gutanga.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri birenga 70 porogarame ya iLead imaze kugeramo, bemeza ko yahinduye mu buryo bufatika imyitwarire y'abanyeshuri babo.

Umuyobozi w' Urwunge rw'amashuri rwa GSNDP Cyanika ruhererye mu Karere ka Nyamagabe, Hitimana Jean Baptiste, yemeje ko ubu buryo bwa iLead hari byinshi bwafashije abanyeshuri babo.

Yagize ati 'Ubona ko abanyeshuri gahunda ya iLead barayishimiye kandi ubona ko mu myitwarire, mu bitekerezo byabo, mu mibereho ndetse no mu myigire, ifite akamaro cyane. Ubona ko abana bayishimiye kandi izatugeza kuri byinshi mu myitwarire yabo no mu mibereho yabo.'

Umuyobozi w'ishuri rya Cornerstone Leadership Academy ryo mu Karere ka Rwamagana, Nkotanyi Peter, yavuze ko porogaramu ya iLead yafashije abanyeshuri ayobora kuko bamenye ibyo bagomba gukora batabibwirijwe.

Ati 'Ikintu gikomeye ni uko ari uburyo bufasha abana kwiyobora ubwabo mu buzima kandi iyo umunyeshuri yiyoboye, yiga nta ngorane ashyiramo imbaraga akiga abishaka akamenya impamvu yabyo ndetse akanamenya amahitamo ye n'ingaruka zayo no kumenya imyanzuro afata mu buzima bwe bwa buri munsi.'

Umuyobozi w'iyi gahunda ya iLead mu Rwanda, Hassan Kibirango, yabwiye IGIHE ko imaze gutanga umusaruro ufatika kuko abayobozi bashinzwe imyitwarire mu bigo imaze kugeramo bababwiye ko yaborohereje akazi.

Yagize ati 'Ubuhamya duhabwa ni uko abashinzwe gukurikirana imyitwarire y'abanyeshuri batubwiye ko yaborohereje akazi batacyiruka inyuma y'abana kuko bamenye ibyo baba basabwa no kubikorera ku gihe. Byatanze umusaruro n'impinduka. ikindi n'imico n'imikorere y'urubyiruko mu mashuri byarahindutse mbese imico mibi yaragabanutse imyiza iriyongera.'

Iyi gahunda ya iLead mu mwaka urenga imaze itangijwe mu Rwanda imaze kugera mu bigo by'amashuri yisumbuye 78 ikaba inakurikirwa n'abanyeshuri ibihumbi 32.

Bamwe mu bayobozi b'amashuri basuzumiye hamwe umusaruro wa iLead bemeza ko yatumye imyitwarire y'abanyeshuri ihinduka
Umuyobozi Ishuri rya Cornerstone Leadership Academy Nkotanyi Peter yavuze ko iLead yatumye abanyeshuri bakora bibwirije
Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa GS NDP Cyanika, Hitimana Jean Baptiste, yemeje ko iLead yafashije abanyeshuri mu myitwarire
Umuyobozi wa gahunda ya iLead mu Rwanda, Hassan Kibirango yavuze ko imaze gutanga umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-gahunda-ya-ilead-ikomeje-guhindura-imyitwarire-y-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)