Rimwe mu mazina azwi cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni iry'uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi Gatete Jean Baptiste wateguye akanashishikariza Abahutu kwica buri mututsi wese wari utuye muri iyo Komini.
Gatete Jean Baptiste tugiye kugarukaho, yavutse muri 1953 muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi.
Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi mu cyahoze ari Byumba kuva muri 1981 kugeza 1993 n'umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri jenoside ndetse urukiko rurabimuhamya.
Amateka mabi ya Gatete azwi cyane cyane mu bice by'Iburasirazuba by'umwihariko mu yahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ahari benshi bafatwa n'ikiniga iyo bumvise iryo zina.
Komini Murambi yari ituwe n'abatutsi benshi kandi bize abandi bifashije, maze Gatete abiraramo arabica ahereye mu mwaka wa 1990. Gatete wari inshuti magara ya Perezida Habyarimana yabaye intangarugero mu kurimbura Abatutsi muri 1994 hamwe na Juvenal Kajelijeli wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo ndetse na Fidele Rwambuka wari Burugumesitiri wa Kanzenze mu Bugesera.
Aba bose mu mishyikirano ya Arusha hasabwe ko bakurwaho bagakurikiranwa n'inkiko, aho gukurwaho bazamuwe mu ntera, Gatete agirwa umuyobozi muri Minisiteri y'abagore no guteza imbere umuryango.
Nubwo Gatete yahinduriwe imirimo muri 1993 yakomeje kwitwara nkaho ariwe ukuriye Komini Murambi.
Mu kwakira 1990, Jean Baptiste Gatete yateguye umugambi wo gusaka ingo z'Abatutsi yitwaje ko ari gushaka Inkotanyi n'ibyitso byazo. Hafashwe abagabo benshi boherezwa gufungirwa I Byumba bicirwayo.
Mu bikorwa by'ubugome Gatete yakoze agamije kwica abatutsi birimo ko yashinze ishyaka rya CDR agamije kumara abatutsi.
Yashinze ikinyamakuru cyabibaga urwango cyitwaga 'Ukuri kwa Murambi' ashinga umutwe w'Interahamwe z'abagore witwa Interamwete, wari ugizwe n'abagore n'abakobwa bari bashinzwe kwica abana n'abagore no gutera imbaraga abagabo bicaga.
Gatete yashyizeho umutwe w'interahamwe zidasanzwe aho buri segiteri yagombaga kugira Interahamwe 150 zakoze imyitozo, zikitwaza ubuhiri yise Nta Mpongano y'Umwanzi (Umututsi).
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatete yategetse Interahamwe kwica abatutsi babaga muri iyo komine ku buryo nta n'umwe usigara.
Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by'umwihariko abari batuye muri Murambi kuko aribwo abatutsi ibihumbi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, bishwe bigizwemo uruhare na Gatete.
Ubuhamya bwatanzwe ku bugome bwa Gatate
Kuwa 11 Mata 2019 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 17 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse, hatanzwe ubuhamya ku bantu batandukanye bavuga ku bugome bwa Gatete.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent, yagaragaje bimwe mu bihamya byerekana ko Gatete ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyo birimo kuba yarategetse ko hatozwa interahamwe 150 muri buri segiteri.
Ati 'Muri Murambi harimo segiteri 14, buri segiteri yose yashatsemo urubyiruko 150 rukajya rutozwa ubwicanyi ndetse n'ibindi bikorwa bibi bizakorerwa abatutsi.'
Yanavuze ukuntu ubwo Jenoside yatangiraga Gatete yaciye muri segiteri zose afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ko abahaye iminsi 10 yo kwica umututsi wese, avuga ngo 'Nkeneye Komine idafite umututsi n'umwe.'
Tariki ya 7 Mata 1994 ubwo jenoside yatangiraga ku mugaragaro,Gatete yakoresheje inama abwira Interahamwe gufunga imihanda yose yo muri Murambi kugira ngo hatagira Umututsi n'umwe uhunga.
Gatete kandi yashyizeho Komisiyo yo kujya kuvumbura abihishe mu bihuru. Interahamwe yari kwica benshi yari guhabwa amapeti ya Gisirikare. Uwitwa Sebatsinzi yabonye ipeti rya Kaporali kuko yari yishe Abatutsi 42.
Ikinyamakuru cyitwaga 'Ukuri kwa Murambi'
Iki kinyamakuru cyashinzwe na Gatete, ngo kiri mu byatumye hicwa abatutsi benshi muri Murambi kuko ngo cyacishwagamo abatutsi benshi babeshyerwa ko ari ibyitso by'inkotanyi. Kuva mu 1990 hagiye hicwa abatutsi benshi bitewe n'iki kinyamakuru.
Mujawingoma Jeanne warokokeye i Kiziguro yatanze ubuhamya bw'ukuntu Gatete yahagarikiye Interahamwe akajya azitegeka kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro.
Ati 'Tariki 11 Mata Gatete yaraje abaza Interahamwe zari zatwicaje hasi twese, ngo harabura iki ngo aba bantu mubice ko Inkotanyi zenda kutugeraho.'
'Bahereye ku bagabo n'abasore barabica maze baradufata tukajya duterura imirambo tuyijyana mu cyobo kinini cyabaga hano hafi, bwarinze bwira bakica kuko hano hari hahungiye abatutsi benshi.'
Gatete yicishije uwamurihiye amashuri
Jean Nepomuscène Sibomana, ubu ni Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, avuga neza uburyo sekuru ari we warihiye Gatete amashuri ariko ngo mu gihe cya Jenoside, Gatete niwe yahereyeho.
Mu buhamya yatanze ubwo abayobozi n'abakozi b'ishuri rya APAPEC Irebero bari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, yagize ati 'Kubera ko Interahamwe zari zizi ko sogokuru ari we warihiye amashuri Gatete, zaramubajije ziti Rwema nawe tumwice? Arabasubiza ati ahubwo se ntabwo muramwica?'
Yishe abandi ba Burugumesitiri abaziza kudatanga amategeko yo kwica Abatutsi
Padiri Gatete yicishije Burugumesitiri Muramutsa Joachim wa Muhura kuko yanze we kwitabira kurimbura Abatutsi. Byari kuri 13 Mata 1994 bamaze kwica Abatutsi i Kiziguro noneho Muramutsa baramufata afatwa na Col Nkundiye Leonard umusirikare mukuru i Gabiro nawe wicishije abatutsi i Kiziguro bari kumwe na Rwabukombe Onesphore wari Bourgmestre wa Muvumba ubu afungiye mu Budage nibwo bishe Muramutsa Yowakimi umuryango we yari yahungishije abavanye i Muhura babamarira i Rwinkwavu.
Bourgmestre Muramutsa Yowakimi bamwiciye kuri Muhazi mu Ntaruka ujya i Kayonza kandi bamwica nabi kuko bamuzizaga ko yigeze gushaka gukorera Perezida Habyarimana coup d'etat hamwe naba Kanyarengwe, Lizinde na Kagenza muri 1980.
Yarafashwe arafungwa afungurwa muri 1991 bamugira Bourgmestre ariko ntiyacanaga uwaka na Gatete inshuti ya Perezida Habyarimana.
Gatete niwe watumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka mu gice cy'iburasirazuba mu gihe kitageze mu minsi 20 kuko Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umupaka wa Rusumo mu mpera za Mata 1994.
Gatete n'interahamwe ze zimaze kwica Abatutsi Kiziguro, bahise bajya kwica abatutsi Karubamba muri Rukara nyuma yaho bakomereza mu kiliziya ya Mukarange mu cyahoze ari Komini Kayonza afatanyije na Burugumesitiri Celestin Senkware wa Kayonza. Bakomereje mu kiliziya ya Kabarondo, bakomeza Kigarama basoreza Nyarubuye.
Ubwicanyi bwa Gatete yabukoze akoranye n'abandi bantu bakomeye barimo Col Rwagafirita, Lt Col Nkuriyekubona, Lt Mihigo, Emmanuel HABIMANA (Cyasa). Jean de Dieu MWANGE, Celestin SENKWARE, Jean BIZIMUNGU, Gerard KAYONZA, Jean MPAMBARA, Burugumesitiri wa Kigarama MUGIRANEZA, Conseiller, Gaspard KAMALI, Gasigwa KARANGWA, Augustin NKUNDABAZUNGU n'abandi.
Gatete kandi yicishije umudamu w'umututsikazi bari barabyaranye umwana wari ufite imyaka umunani icyo gihe.
Urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rwakatiye Gatete gufungwa burundu ku itariki ya 29 Werurwe 2011,ariko nyuma yagabanyirijwe ibihano kuko mu bujurire bwe byagaragaye ko yatinze kuburana ugereranije n'igihe yaterewe muri yombi.
Ubwo yakatirwaga gufungwa burundu, umucamanza yari yasobanuye ko Gatete yagize uruhare mu gushishikariza abantu kwica, ndetse ko ari we wari inyuma y'urupfu rw'Abatutsi amagana bari bahungiye i Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n'iya Mukarange, bibwira ko ariho babona ubuhungiro hanyuma bakaza kuhasiga ubuzima.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi bagera ku bihumbi 142 biciwe mu yahoze ari Komine Murambi.