Uko 'Kashe' yaryoheraga benshi , Element wayihimbye amarira yarashokaga agahinda kenda kumuturitsa umutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukurikirana imyidagaduro nta kuntu waba utazi indirimbo "Kashe" ya Producer Element ndetse ushobora kuba waranayibyinnye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa uko bamwe barimo bayishimira, agahinda kari kose kuri Element kuko urukundo rw'ubuzima bwe rwari rwamaze kumubwira ko kashe yamuteye yasibanganye.

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y'urukundo rwa Nyampinga w'umuco n'umurage 2022, Kelia Ruzindana na Producer Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Gusa aba bombi bahisemo kubigira ibanga cyane ko inshuro zose bagiye babibazwaho bagiye babyamaganira kure.

Gusa inkuru y'urukundo rwa bo itangirira mu mashuri yisumbuye muri St Andre aho bombi bigaga, nyuma yo gusoza barakomeje kugeza Kelia agiye muri Miss Rwanda 2022 ndetse na Element ntahweme kugaragaza ko ari we ashyigikiye.

Kwifurizanya isabukuru biherekejwe n'imitima ntibyaburaga kuri buri umwe, gusa inshuti zabo za hafi iby'uru rukundo bari babizi.

Bakomeje gukundana mu ibanga ndetse urukundo rwa bo rugenda rukura kugeza aho Element ahisemo gukorera indirimbo umukunzi we.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Element ajya gukora indirimbo "Kashe" yari indirimbo yahimbye ashaka gutura umukunzi we Kelia Ruzinda yari yareguriye umutima we.

Nk'uko umwe mu nshuti za bo yabibwiye ISIMBI, ubwo indirimbo yari muri studio itarasohoka, Element yaje kugirana ikibazo na Kelia barashwana.

Muri uku gushwana bagerageje gukemura ibintu ariko guhuza biranga birangira Kelia abwiye Element ko igihe kigeze buri umwe anyura inzira ye n'undi iye.

Element wakundaga uyu mukobwa byamubereye ihurizo kubyakira kongeraho n'indirimbo yari muri studio yamukoreye itarasohoka.

Amakuru avuga ko yashatse no kureka kuyisohora ariko inshuti ze zimugira inama yo kuyisohora kuko ari "hit" izatuma n'izina rye rikundwa kurushaho.

Ni bwo tariki ya 24 Nyakanga 2022 Element yarekuye iyi ndirimbo yakiranywe yombi ndetse inatumbagiza izina rye mu myidagaduro, Element wari Producer yiyongera no ku rutonde rw'abahanzi.

Iyo wumvise amagambo agize iyi ndirimbo neza, wumva ko Element yari yayitondeye hari uwo yageneraga ubutumwa, ikindi ni uko kuva icyo gihe nta yindi arasohora.

Hari aho agira ati "yego nabonye amahitamo menshi ariko ni wowe wenyine nshaka nk'umwuka mpumeka, njye sinkunda tatuwaje (tatoo) ariko ku bwawe nayishyiraho, gukundwa na we bifite isuku baby..."

Uko benshi bishimiraga iyi ndirimbo cyane ko ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 5, ni ko Element we byamushenguraga umutima kuko uwo yari yarihebeye bari baramaze gutandukana.

Ikindi kigaragaza ko iyi ndirimbo yasohotse iby'urukundo rwabo rwarashyizweho akadomo, ni uko tariki ya 22 Kanama 2022 Kelia Ruzindana nyuma y'igihe kinini avugwa mu rukundo na Element yafashe umwanzuro wo kuganira n'abamukurikira kuko yari abizi neza ko icyo kibazo kitabura.

Kelia yaje kukibazwa ndetse avuga ko afite umukunzi ariko atari Element bakundana.

Element yatandukanye na Kelia Ruzindana mu bihe byari bimugoye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kashe-yaryoheraga-benshi-element-wayihimbye-amarira-yarashokaga-agahinda-kenda-kumuturitsa-umutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)