Uko Uwemeyimana yarokoye Abatutsi basaga 120 abahungishiriza muri RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aloys Uwemeyimana uvuka mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, ni umwe mu babashije kurokora abatutsi barenga 120 abikesha indangagaciro yavomye mu miryango ya Croix-Rouge n'abasaveri.

Ni umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu. Mu buhamya yatanze kuri uyu wa 13 Mata 2023 ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo, yavuze uburyo yabashije guhungisha Abatutsi bahigwaga, akabajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari naho barokokeye.

Muri Jenoside, Uwemeyimana yakorewe Abatutsi, yari umuyobozi wa santarali, umukateshisiti, ari na Perezida wa Croix-Rouge mu yari segiteri Kiranga.

Mu ijoro ryo ku itariki 9 Mata 1994 nibwo abatutsi ba mbere bamugannye bamubwira ko bamaze iminsi bari mu gihuru, kubera gutotezwa kuko bari mu ishyaka PL [Parti Libéral].

Ku itariki 13 Mata 1994 nibwo umututsi wa mbere yishwe mu yari komini Gishoma, uwari Burugumesitiri akoresha inama abumvisha ko nta gikuba cyacitse.

Ati "Uwo munsi naratashye ngeze kuri santarali nayoboraga nsanga hahungiye Abatutsi 72. Kuko nari narize muri Croix-Rouge ko hari ihame ry'uko umuntu usumbirijwe umujyana ku mupaka ukamutabariza, nahise mbabwira ngo muze tugende mfite uburenganzira nka Perezida wa Croix-Rouge muri segiteri Kiranga bwo kubajyana ku mupaka bakabambutsa".

Uwemeyimana yarabajyanye ageze kuri Rusizi uko bari 76, biba intambara ikomeye kugira ngo ashobore kubambutsa.

Hari interahamwe zimwe zemeraga ko abantu bakwambuka ariko zihawe amafaranga, izindi zikemera ko abo bantu basubizwa kwa Nkubito wari Burugumesitiri, kugira ngo abacire urubanza, abandi bashaka ko bicwa.

Hari amafaranga 4000Frw abari bihishe mu rugo rwe bari bafite, yarayabatse yongeraho 800 Frw yakusanyijwe mu bandi bantu 72, bayaha interahamwe zirabareka barambuka.

Ku itariki 18 Mata, Munyakazi Yusuf n'interahamwe ze bateye i Mibirizi bica abantu benshi, mu barokotse, abagera kuri 12 bambukijwe mu ijoro ryo kuwa 20 Mata na Uwemeyimana.

Ku wa 25 Mata wari umunsi uteye ubwoba kuko hari abagore yambukije ku manywa saa tanu abanje guhangana n'interahamwe, abifashijwemo n'abasirikare ba RDC bazirasheho zigashwiragira.

Iki gikorwa yari agiye kugitakarizamo ubuzima kuko interahamwe zamubwiye ngo "wibeshye ugere mu Rwanda". Yahengereye ijoro riguye abona gusubira mu Rwanda, ageze iwe asanga interahamwe zahagose, ajya kurara iwabo.

Uwemerimana ati "Mu mezi abiri [ukwa Kane n'ukwa Gatanu] nashoboye kurokora abantu basaga 120…bakaba bariho, abenshi banyita papa, abana banyita sogokuru".

Ashimira leta iyobowe na Perezida Kagame yakuye ubwoko mu irangamuntu, igashyiraho uburezi kuri bose, ikimika ubumwe n'ubwiyunge. Ashimira kandi abarokotse Jenoside ku mbabazi baha abazisabye n'abatazisabye.

Uwemeyimana ni umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu warokoye Abatutsi barenga 120



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-uwemeyimana-yarokoye-abatutsi-basaga-120-abahungishiriza-muri-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)