Zivuga ku mubare w'abishwe n'abakomeretse ku mpande zombi, aho igisirikare cya buri ruhande gifite intege nkeya ndetse, by'ingenzi cyane, uko imbaraga zazo zizaba zingana muri rusange ubwo Ukraine izaba ifashe icyemezo cyo kugaba igitero kimaze igihe gitegerejwe cyo muri iki gihe cy'urugaryi (printemps/spring).
Ni ukuhe kuri ko muri izi paji zanditswe n'imashini, zirambuye zanafotowe, bishoboka ko ziri ku meza yo kuriraho y'umuntu runaka? N'iki se zitubwira, cyangwa zibwira ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin), tutari dusanzwe tuzi?
Ibyo wamenya mbere na mbere: Aya ni yo makuru y'ibanga y'Amerika ya mbere menshi atangajwe ajyanye n'intambara yo muri Ukraine kuva Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine mu mezi 14 ashize. Zimwe mu nyandiko zimaze ibyumweru bitandatu, ariko icyo zivuze ni kinini cyane.
Abategetsi bo mu biro bikuru by'ingabo z'Amerika - Pentagon - basubiwemo bavuga ko izi nyandiko ari iz'ukuri.
Amakuru ari ku rwandiko nibura rumwe muri zo agaragara ko yahinduwe cyane mu rwandiko rwatangajwe nyuma yaho, ariko mu murundo w'inyandiko 100, ibyo bisa nkaho ari akantu gatoya.
Ivuga igihe iyo mitwe y'ingabo (brigades) izaba yamaze kwitegura ndetse n'intonde z'ibifaru by'intambara, imodoka z'intambara n'amasasu y'imbunda za rutura ibihugu by'i Burayi n'Amerika birimo guha Ukraine.
Ariko ivuga ko "igihe cy'itangwa ry'ibikoresho kizagira ingaruka ku myitozo no ku kuba yamaze kwitegura".
Izi nyandiko z'ibanga zatangajwe zirakomeye kurushaho, kandi zishobora kugira ibyo zangiza.
Ukraine yakomeje kurinda bikomeye "amakuru yagira ibyo yangiza ku mutekano" ndetse ntishobora kwishimira ko inyandiko nk'izo z'amakuru akomeye zagiye ahagaragara muri iki gihe cy'ingenzi.
Igitero cya Ukraine cyo muri uru rugaryi gishobora kuba igihe cyo gupfa cyangwa gukira kuri leta ya Perezida Volodymyr Zelensky kugira ngo ihindure uko ibintu bimeze ku rugamba ndetse nyuma yaho ishobore gushyiraho ibisabwa kugira ngo ibiganiro by'amahoro bibe.
Mu murwa mukuru Kyiv, abategetsi bavuze ko iki gishobora kuba ari igikorwa cy'amakuru atari ukuri yatangajwe ku bushake agamije kuyobya cyakozwe n'Uburusiya.
Abandi batangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet bumvikanisha ikinyuranyo cy'ibyo: ko ibi byose biri mu mugambi w'uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) wo kuyobya abakuru b'ingabo (ba komanda) z'Uburusiya.
By'umwihariko, nta kintu na kimwe mu nyandiko z'ibanga zimaze gutangazwa kugeza ubu kiganisha ku cyerekezo cyangwa ku gusubira inyuma kw'igitero cya Ukraine cyo kugarukana (kwigaranzura) Uburusiya.
Kremlin igomba kuba yaramaze kumenya ingano y'imyiteguro ya Ukraine (nubwo ubutasi bw'Uburusiya bwagiye bugaragaramo amakosa muri iyi ntambara), ariko Kyiv icyeneye gutuma umwanzi wayo akomeza gutomboza ku kuntu igitero cyayo kizagenda, kugira ngo igire amahirwe menshi cyane ashoboka yuko kizagenda neza.