Umuhanzi w'umunyarwanda uzwi ku izina rya Sky2 yavuze uburyo Social Mulla yamubeshye gukorana indirimbo na we igihe kinini nyuma akazi no kumutuka.
Sky2 avuga ko umuhanzi Social Mulla yamwemereye gukorana indirimbo na we gusa ngo yaramubeshyaga dore ko nyuma yaje no kumutuka ibitutsi bikomeye cya harimo nk'inyana y'imbwa ndetse nibindi byinshi biteye isoni dore ko mu magambo bandikiranye Ku rubuga rwa Whatsapp Social Mulla yagize ati:' Wanyana y'imbwawe uri dajye ubugambo ufite wowe buzagukoraho doraho nibereye'.
Sky2 akomeza yumvisha amajwi umunyamakuru Babu bakoranye ikiganiro kuri YouTube channel ya The Choice Live akaba ari naho yatangarije aya magambo avuga uburyo yasangiye ibyishimbo na capati hamwe n'umuhanzi Social Mulla ariko akaba yaramuhembye ku mubeshya gukorana na we indirimbo ndetse akarenzaho n'ibitutsi bitagira ingano.
Umuhanzi Sky2 muri iki kiganiro avuga uburyo Social Mulla yamuhamagaye akamutuka ibitutsi bikomeye cyane ndetse bikarangira amukupye dore ko yamubwiye andi magambo akomeye ndetse ateye isoni ibyo abanyarwanda bita ibitutsi nyandagazi umuntu bitavuga n'umuntu wiyubashye kandi ibi byose biri mu kiganiro yakoreye kuri The Choice Live.