" Ukuri n'ubugwaneza bigarura ubuzima" Ubutumwa bw'ihumure bwa Cassa Mbungo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cassa Mbungo André , umutoza wa AS Kigali, ikipe isanzwe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatanze ubutumwa bw'ihumure ndetse n'isanamitima.

U Rwanda ruri mu minsi ijana yahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengana zirenga miliyoni imwe.

Abantu batandukanye barimo n'abasiporitifu bagenda batanga ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda ndetse isana n'imitima.
Cassa Mbungo André niho yahereye nawe aganira n'ikinyamakuru Igihe, atanga ubutumwa bw'ihumure ndetse anatangaza uburyo ukuri n'ubugwaneza bigarura ubuzima mu mitima y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cassa Mbungo yagize ati ' Amagambo ahumuriza harubwo ashira ivuga ariko imirimo myiza ,yuzuye urukundo, ukuri n'ubugwaneza bigarura ubuzima mu iterambere ry'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Twibuke Twiyubaka'.



Source : https://yegob.rw/ukuri-nubugwaneza-bigarura-ubuzima-ubutumwa-bwihumure-bwa-cassa-mbungo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)