Umubiri bikekwa ko ari uw'uwishwe muri Jenoside watahuwe ahakorerwa imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 13 Mata 2023 nibwo uyu mubiri wabonetse. Iyi Stade iherereye mu Mudugudu w'Amahoro mu Kagari ka Rukiri ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Umwe mu bakozi bari mu mirimo yo kuyivugururra yabwiye IGIHE, ko uyu mubiri bawubonye ahari hasanzwe hari ubusitani ubwo bari barimo kuhacukura imiyoboro yo kunyuzamo insinga z'amashanyarazi ndetse bakeka ko hashobora kuba harimo indi mibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Rugababirwa Deo, na we yemereye IGIHE ko aba bakozi babonye umuburi w'umuntu bikekwa ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati Nibyo habonetse umubiri umwe ejo ahagana saa tanu ubonwa n'abantu bari barimo gucukura ahantu.'

Yongeyeho ko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata bafitanye inama n'abakozi b'Umuryango Uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka n'abandi baturage bafite amakuru y'ibyabereye muri aka gace muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo babashe kumenya niba haba harimo indi mibiri y'abandi bantu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-kuvugurura-stade-amahoro-babonye-umubiri-bikekwa-ko-ari-uw-uwishwe-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)