Nyampinga w'u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we Prince Kid.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Elsa yasohoye ifoto afatanye ikiganza n'umugabo we aho yahise arenzaho amagambo agira ati: 'Ikiganza ku kindi hamwe n'umugabo wanjye.'
Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yasezeranye na Iradukunda Elsa mu mategeko mu mezi ashize.