Umugabo yakatiwe imyaka 70 azira ibyaha birimo gucira amacandwe ku bapolisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wo muri Texas yakatiwe igifungo cy'imyaka 70, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gucira amacandwe ku bapolisi ba Lubbock ubwo bamufataga muri Gicurasi umwaka ushize.

Ku wa gatatu, tariki ya 12 Mata,nibwo Umushinjacyaha Jessica Gorman yavuze ko Larry Pearson w'imyaka 36 yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022, azira gukubita umupolisi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Lubbock.

Uwakubiswe yabwiye abapolisi ko Pearson yamukubise inshuro nyinshi kandi ko afite imbunda.Gorman yavuze ko imbunda yari ntoya.

Raporo y'abapolisi icyo gihe yavuze ko uwahohotewe yari afite 'ibikomere byinshi bigaragara' mu maso.

Gorman yavuze ko Pearson amaze gufatwa, yababajwe n'uko uwo yahohoteye atatawe muri yombi.

Nibwo yatangiye gukubita urugi ari mu modoka y'umupolisi. Igihe abapolisi bakinguraga urugi ngo bamubuze, Gorman yavuze ko uyu yaciriye amacandwe abo bapolisi bombi.

Gorman yavuze ko Pearson yakomeje gucira amacandwe amaze kugera muri gereza ya Lubbock.

Ubucamanza ngo bwakatiye uyu Pearson imyaka 70 kubera gucira ku bapolisi,urugomo no guhohotera abagize umuryango we.

Umushinjacyaha wunganira Jim Shaw, yabwiye inteko y'abacamanza ko iki gihano gitanzwe ku 'ikosa ryoroheje' ryatewe no kunanirwa kwihangana.

Ariko kubera ibyo yahamijwe mbere, igihano ntarengwa Pearson ngo yashoboraga guhabwa ari imyaka 25.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakatiwe-imyaka-70-azira-ibyaha-birimo-gucira-amacandwe-ku-bapolisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)