Umugabo ufite imyaka 34 y'amavuko ukomoka ahitwa Binga mu ntara ya Matabeleland y'Amajyaruguru,muri Zimbabwe, bivugwa ko yishe nyina w'imyaka 67 nyuma yo kumushinja ko yaroze ubugabo bwe ntibukore neza
Amakuru ko mubwo nyina yari yicaye mu gikoni hamwe n'abandi bagize umuryango, Juma yinjiye iwabo mu rugo afite ishoka.
Uyu ngo yahise atangira gushinja nyina ko ari umurozi ndetse ngo yaroze igitsina cye kikaba kibura mu minota mike hanyuma kikongera kugaruka.
Yahise amutema n'ishoka inshuro nyinshi bimuviramo urupfu.
Nyuma yo gukora icyo cyaha,uyu Juma ngo yagerageje guhunga ariko abagize umuryango n'abaturanyi babo baramukurikirana babasha kumufata.
Bamuhambiriye umugozi bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamativi aho yashinjwe icyaha cy'ubwicanyi.
Sumayili Jumaukomoka mu Mudugudu wa Kalima ntabwo yasabwe kwiregura ubwo yitabaga umucamanza wa Binga Urgent Vundla.
Yongeye gufungwa by'agateganyo kugeza ku ya 21 Mata maze agirwa inama yo gusaba gufungurwa atanze ingwate mu Rukiko Rukuru.
Uyu Juma avuga ko yagiye kwivuza k'umuhanuzi amuhishurira ko nyina Josephine Njinjwe ariwe wamuroze gutuma igitsina kikajya kibura.