Umugore azagukunda kandi akubahe nukurikiza ibi 7 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore ni abantu bagira amahame baba bumva bagenderaho uko bwije nuko bukeye, kandi iyo urebye neza abagore hafi ya bose usanga bakunda ibintu bimwe.

Niba uri umugabo ugomba kuba wisanga muri ibi bintu 7 niba ushaka ko umugore wawe agukunda kandi akakubaha.

1.Menya gukoresha amafaranga neza: burya abagore ni abantu batazi kwihanganira kubona umugabo apfusha ubusa amafaranga.

2. Menya kuva kwizima : Burya nubwo guhagarara ku ijambo ryawe ari byiza ariko imbere y'umugore gutsimbarara sibyiza kuko aba ashaka ko muhana ibitekerezo.

3. Irinde uburaya n'ubuhehesi : umugore uwo yaba ariwe wese ntajya yihanganira kubona umutendeka n'abandi.

4. Irinde kujya wivanga mu bibazo byabandi (amatiku atakureba) kandi ujye uvuga make igihe muri mu bandi.

5. Jya umutega amatwi muganire kandi umenye kumuhoza igihe yababyaye.

6. Jya wirinda kumubeshya kuko akenshi abagore bamenya ibintu mbere y'uko ubimubwire.

7. Jya ukora uko ushoboye kose umuhe care kandi ntuzigere utuma muburara cyangwa ngo mubwirirwe, kuko iyo muburaye 1, 2, 3 uhita utangira gucibwa amazi mu rugo.



Source : https://yegob.rw/umugore-azagukunda-kandi-akubahe-nukurikiza-ibi-7/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)